Khadija Kopa yahishuye impamvu atitabiriye ubukwe bwa Diamond Platinumz n’umukobwa we

1 month ago

Umuhanzikazi w’icyamamare mu njyana ya Taarab , Khadija Kopa yasobanuye impamvu atagaragaraye mu bukwe bw’umukobwa we ,Zuchu yakoranye n’umuhanzi Diamond Platinumz .

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru  ubwo yari mu gihugu cya Kenya , Mama wa Zuchu akaba n’umuhanzi wamenyakanye cyane mu njyana ya Taarab mu gihugu cya Tanzania nibwo yatangaje  impamvu atigeza yitabira ibirori byo gushyingirwa bya Zuhura Othman Soud uzwi nka Zuchu na Naseeb Abdul Juma Issack wamamaye nka Diamond Platinumz .

Indi nkuru wasoma bifitanye isano : Mama wa Zuchu yashimangiye ko umukobwa we yamaze gushyingiranwa na Diamond Platinumz .

Nyuma y’ibihuha byari bimaze igihe bicicikana ko uyu muhanzikazi yaba yaranze kwitabira ibi birori nk’ikimenyetso cyuko atishimiye ubu bukwe ; Kopa yatangaje ko akunda umukobwa we n’umutima we wose ndetse ko nawe yishimira uburyohe bw’urukundo .

Aho yagize ati : “Nkunda umukobwa wange n’umutima wange wose kandi nzamushyigikira iteka ryose . Ariko hari igihe nk’umubyeyi uba ukeneye kwitaza atari kubw’ubushyamirane ahubwo ari kubw’icyubahiro ,Nta rwicyekwe mfite ahubwo ndamwifuriza urugo ruhire .”

Khadija yashimangiye ko kuba ataragaragaye muri biriya birori atari uko yanga ko umukobwa we abana na Diamond , ahubwo ko yari afite impamvu nyinshi zishingiye ku myemerere uretse no gutanga umwanya .

Aho yagize ati :’ Umugenzo wa ‘Nikah’  warabaye kandi mu idini ryacu iyo umusore n’umugeni bahawe umugisha na Sheikh , ibi bindi bitaramo biba ari inyongera . Sinari uw’igenzi cyane ku buryo ibikorwa bitakorwa ndetse icy’ingenzi nuko natanze umugisha .’

Abajijwe ku ngingo y’ikimeze nk’umwuka mubi ukomeje gututumba hagati ye na mama wa Diamond Platnumz , Mama Dangote , Khadija yabiteye utwatsi agira ati : “Ni ibihuha . Ntacyo dupfa.”

Uyu mubyeyi w’imyaka 62 yasoje asa nk’utanga inkwenene ku bantu bakomeje kuvuga ko umukobwa we atazigera ashaka umugabo , ati ; ‘Ndashima imana ko umukobwa wange ashatse , ibi nibyo nari narasabye , abemezaga ko bitazashoboka ikabakoza isoni .”

Diamond Platinumz w’imyaka 35 y’amavuko ufatwa nk’umwe mu mpirimbanyi z’injyana ya Bongo Flava ifite inkomoko muzi mu gace ka Zanzbar , akaba yaramenyakanye mu ndirimbo zigiye zitandakanye yagiye akora haba izo yakoze wenyine cyangwa ari kumwe n’abandi bahanzi zirimo ‘Waka Waka ‘ yakoranye n’umuraperi w’umunyamerika Rick Ross ,’Sikomi’ ,’Naazanje’,’Enjoy’ n’izindi ..

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Previous Story

Muyango Claudine na Mimi batomagije bikomeye abagabo babo ku munsi w’abapapa

Next Story

Trump yahamije iby’igitero cy’Amerika ku nganda z’intwaro za Iran

Latest from INKURU NYAMUKURU

Go toTop