Umuhanzi Ngabo Medard [ Meddy ] niwe muhanzi wenyine ufite indirimbo zakunzwe kuri YouTube ndetse zimaze kurebwa n’abantu benshi. Ibi bivuze ko igikundiro afite cyihariye mu mitima y’Abanyarwanda n’Abanyamahanga bumvise izirimo ‘ Slowly ‘.
Urukundo Meddy akundwa rugaragazwa n’ibitekerezo birenzwa kubutumwa aba yashyize kumbuga nkoranyambaga.Uyu muhanzi utagisiba gutambutsa ubutumwa bw’urukundo no kwigisha abantu gusenga , yongeye gusabwa indirimbo ndetse yingingirwa gushyira hanze indirimbo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Ukwakira 2023, Meddy yanyuze kumbuga nkoranyambaga ze yandika amagambo y’urukundo rusange , maze abafana aho kwita kubyo yanditse ahubwo bamwibutsa ko bamukumbuye , bamusaba indirimbo.
Meddy yagize ati:” Kubura kwihangana, ni ukubura urukundo ! Rero Nuvuga ko ikibazo cyanjye ari ukwihangana , uzaba urimo kuvuga ko ikibazo cyanjye ari Urukundo”.
Muri 5 bari bamaze gutanga ibitekerezo kuri ubu butumwa ubwo twakoraga iyi nkuru bose bagarutse ku kumukumbura bamusaba indirimbo.Uwitwa Sir Etekiema yagize ati:” Duhe akandi kagoma bro , twinjoyinge”. Jules ati:” Waduhaye akandi kagoma koko”. Deeply ati:” We miss you bro “.
Meddy ni we muhanzi ufite indirimbo zarebwe cyane kuru YouTube kandi bakazirebera kuri channel ye bwite.Kugeza ubu , ibitekerezo byabafana bigaragaza ko bamukumbuye cyane na cyane ko indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana yabasezeranyije itari yasohoka.