Abarenga 60 baburiwe irengero mu mpanuka y’ubwato mu Kiyaga cya Kivu

1 month ago
by

Kugeza n’ubu nta makuru araboneka ku bantu 64 baburiwe irengero mu mpanuka y’ubwato buherutse kurohama mu Kivu ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, impanuka yaguyemo nibura abantu batandatu.

Ku wa 3 Mata nibwo Reuters yanditse inkuru ijyanye n’iyo mpanuka y’ubwato bwari buvuye ku Kirwa cya Idjwi bugana i Goma.Bikiba inzego z’ubuyobozi zo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo bwagaragaje ko bwatangiye iperereza kugira ngo barebe niba hari abo barokora.

Umwe mu bayobozi bo kuri icyo kirwa witwa Mustapha Mamboleo, yavuze ko ubwo bwato bwakoze impanuka bwarimo abantu 150 bavaga mu Mudugudu wa Mugote kuri Idjwi berekeza mu Burasirazuba bw’Umujyi wa Goma. Icyo gihe ngo harokotse abantu 80.Minisitiri w’Ubwikorezi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, Mathieu Alimasi Malumbi yabwiye Reuters kuri telefone ko ayo makuru ari yo, aho yagize ati “Ayo makuru niyo, hari ubwato bwarohamye bwari burimo abarenga 100 ndetse bamwe muri bo baburiwe irengero.”

Si ubwa mbere impanuka nk’izi zibaye mu Kivu ku ruhande rwa RDC, kuko akenshi usanga harimo ubwato bwikoreye abantu n’ibintu birenze ubushobozi bwabwo inshuro nyinshi bunashaje.Muri mata 2019 na bwo ubwato bwerekezaga mu gace ka Kalehe bwarohamye mu Kivu hemezwa ko abantu batatu baburiye ubuzima muri iyo mpanuka, 33 bakarokoka naho abarenga 100 bakaburirwa irengero.

Nyuma imirambo 11 y’abaguye muri iyo mpanuka yarabonetse hemezwa ko 13 ari bo bari bamaze kuyigwamo ndetse 114 nibo bari bamaze kumenyekana ku buryo ntakuka ko baburiwe irengero.

Mu 2018 nabwo abantu 15 bapfuye barohamye abandi baburirwa irengero nyuma y’ubwato bwarohamye mu mugezi wa Ubangi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.Muri Nzeri uwo mwaka nabwo abantu 27 barapfuye ubwo ubwato bwarohamaga mu mugezi wa Mongala kubera gutwara abantu benshi, biza bisanga indi mpanuka yabaye mu buryo bumwe muri Gicurasi 2018 aho abantu 50 bapfuye barohamye mu kindi kiyaga kiri mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa RDC.
IGIHE.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Previous Story

Abakirisitu 84 basengera mu Badiventisiti b’umunsi wa Karindwi barwaye munda bajyanwa mu bitaro nyuma kunywa ku bushera buhumanye

Next Story

“Ni igihombo gikomeye kubura Rugamba Cyprien na Sebanani Andre” ! Mu kiganiro Mariya Yohani avuga kuri Jenoside yakorewe abatutsi 1994

Latest from Uncategorized

RIB yihanangirije Sam Karenzi na Regis

Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yaburiye abanyamakuru babiri b’imikino Regis na Sam Karenzi agaragaza ko ibyo bavuga biganisha ku gukora icyaha.
Go toTop