Abashakanye : Kongera gukoresha agakingiro bwa kabiri muri gutera akabariro bigira ingaruka kubuzima bwanyu ! Menya impamvu

1 month ago
by

Umwe mubahanga mu by’ubuzima witwa Abena , yahaye gasopo abanu bakoresha agakingirizo inshuro 2 cyangwa bakazirenza aho kugahindura.

 

 

Inama za Abena Yeboah zireba cyane abashakanye ndetse n’abandi bantu bafite imico yo gukoresha agakingirizo inshuro irenze imwe, avuga ko bishobora gutuma bahura n’ingaruka zo kwandura indwara zitandukanye kandi bakazandura mu gihe gito.

 

 

Ibi Abena yabivuze mu kiganiro akora mu masaha ya mu gitondo cyitwa ngo Prime Morining Show agaruka kubibazo bizanwa no kuba abantu bakozee mibonano mpuzabitsina bagakoresha agakingirizo inshuro irenze imwe, bishobora kubaviramo ikibazo gikomeye cyo kwandura indwara zitandukanye zisanzwe zandurira mu mibonano mpuzabitsina.Uyu mu byeyi yavuze ko byaba biteye ikibazo mu gihe abantu bakoresha agakingirizo kamwe ari babiri cyangwa umuntu umwe agakoresha agakingirizo inshuro zirenze imwe.

 

 

Byongeye kandi, Dr. Yeboah yagaragaje impungenge afite ko kuba nta burezi bw’imibonano mpuzabitsina buri mu mashuri ndetse n’ubutangwa n’abashinzwe kurera ari byo bintu nyamukuru bitera iyi ngeso mbi ikomoka kutamenya.Yavuze ko urubyiruko akenshi rushingira kuri interineti ndetse n’imbuga nkoranyambaga kugira ngo rumenye amakuru yerekeye ubuzima bw’imibonano mpuzabitsina, rimwe na rimwe bikaba bishobora kuyobya cyangwa zikabaha amakuru atuzuye.

 

 

Muganga Yeboah yasobanuye ko kongera gukoresha agakingirizo bishobora kubaviramo kwangirika mu buryo butandukanye.Mu gihe agakingirizo gashobora gutanyuka kubwimpamvu zitandukanye, kuzikoresha mumasohoro menshi byongera ibyago cyane kubera ko kaba gakoreshejwe inshuro nyinshi.Agakingirizo kacitse ntigashobora kurinda umuntu indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse no gutwita udashaka.

 

 

Mu gusoza, ubutumwa bwihutirwa bwa Dr. Abena Yeboah kuri ‘Morning show’  butwibutsa cyane akamaro ko gukora imibonano mpuzabitsina irizwe.Gukoresha agakingirizo inshuro zirenze imwe ni ingeso mbi itera abantu ibyago byo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kandi bishimangira ko hakenewe cyane imyigire myiza y’imibonano mpuzabitsina ihereye kubakiri bato.Ni ngombwa ko abaturage bumvira umuburo wa Dr. Yeboah kandi bagashyira imbere gukoresha neza no guta agakingirizo kugira ngo barinde ubuzima bwabo n’imibonano mpuzabitsina.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Previous Story

Burya uzakore! Tylor Swift yatsindiye ibihembo 9 mw’ijoro rimwe byose byavuye kundirimbo yise “Anti-Hero” mu itangwa ry’ibihembo ryiswe VMAs

Next Story

Nyuma y’amezi 10 adasohora indirimbo, umuhanzi Calvin Mbanda yahuje imbaraga na Kenny Sol bashyira hanze indirimbo bise ‘Mama Loda’ –VIDEO

Latest from Uncategorized

RIB yihanangirije Sam Karenzi na Regis

Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yaburiye abanyamakuru babiri b’imikino Regis na Sam Karenzi agaragaza ko ibyo bavuga biganisha ku gukora icyaha.
Go toTop