Bamwe mu byamamare bagaragaje agahinda batewe n’urupfu rwa Dorimbogo

1 month ago
by

Nyuma yo gutangazwa k’urupfu rw’umuhanzikazi Nsengiyumva Valantine wamamaye nka Dorimbogo benshi mu bakora imyidagaduro mu Rwanda bagaragaje ko bifatanyije n’inshuti ndetse n’umuryango we.

Mustapha Kiddo usanzwe ayobora ibitaramo bitandukanye anyuze ku mbuga nkoranyambaga (X) yifashishije amafoto ari kumwe na nyakwigendera agira ati:”Vava wanjye Imana igukunze kundusha gusa ndababaye Rest in Peace NDAGUKUNDA ️”.

The Cat, usanzwe amenyerewe ku mbuga nkoranyambaga (Instagram) yanditse ati:”Turabamenyeshako Vava wacu yapfuye azize uburwayi. Turihanganisha inshuti n’umuryango. Mukuri twese dukozweho n’iyi nkuru”.

Rugaju Reagan umunyamakuru w’imikino kuri RBA yagize ati:”Ruhukira mu mahoro Vava (Dorimbogo). Ubuzima ni Foromire umuntu atamenya pe. Sinzi niba ibivugwa ko yarozwe aribyo gusa byaba bibaje cyane pe”.

Yago nawe yagize ati”Vava , Imana yakire Roho yawe , iyituze aheza kuruta aha”.

Mustapha kiddo yihanganishije umuryango wa Vava.
The Cat wamamaye ku bmbuga Nkoranyambaga nawe yihanganishije inshuti n’umuryango.
Kazungu Kaboss nawe uri kuzamuka neza ku mbuga Nkoranyambaga yifatanyije n’inshuti n’umuryango ba Dorimbogo.
Mc Tino nawe yifatanyije n’umuryango wa Vava

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Yago yifurije Vava gutuzwa heza.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Previous Story

DRC :Imyigaragambyo y’abashinzwe ikigo gikurikirana iruka ry’Ibirunga irakomeje mu gihe byo biruka

Next Story

Ivan Rakitic yibasiye Lionel Messi bakinnye

Latest from Uncategorized

RIB yihanangirije Sam Karenzi na Regis

Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yaburiye abanyamakuru babiri b’imikino Regis na Sam Karenzi agaragaza ko ibyo bavuga biganisha ku gukora icyaha.
Go toTop