Bugesera: Abaturage bari kurya amajanja n’amajosi y’inkoko

1 month ago
by

Muri aka Karere ka Bugesera hari bamwe mu baturage bayobotse amajanja n’amajosi y’inkoko biturutse kumushoramari baturanye.

Amakuru avuga ko uwo mushoramari yorora inkoko akanazibaga gusa ngo akajugunya amajanja n’amajosi yazo mu kimoteri abaturage bakavuga ko ari akaboga kaba gapfa ubusa.

Aba baturage bo mu Murenge wa Mayange bagana kubwinshi uruganda rwa Poultry East Africa Ltd-Peal , ruherereye mu Kagari ka Kagenge , Umudugudu wa Gakindo.

Abaturiye uru ruganda bavuga ko mu gihe cyo kubaga usanga abaturage batonze umurongo kugira ngo badatahiraho.Aya majanja n’amajosi akunzwe cyane n’abagana utubare ducuruza inzoga z’inkorano , twiganje mu Mudugudu wa Kabyo mu Kagari ka Mbyo.

 

Abaganiriye na Umuseke dukesha iyi nkuru , bavuga ko nta bundi bushobozi bafite bwo kwigondera inkoko yose cyangwa ngo bagure izindi nyamara.

Ijanja rimwe ry’inkoko ryanyujijwe mu mavuta rigura 50 RWF mu gihe ibiro 2 , bigura 1000 RWF.Aba baturage bavuga ko hari abagura izi nyama ku ruganda bakajya kuziteka mu isosi cyangwa kuzikoramo isosi mu rugo.

 

Umwe yagize ati:” Inyama z’amajanja n’amajosi ziraribwa cyane, uruganda ruzitunganya neza, abantu bakagura, bakarya nta kibazo.Inyama yise twasanze ari inyama”.

 

Aba baturage bavuga ko ahabikwa aya majanja n’amajosi hatiyubashye kuburyo hashobora kubatera uburwayi

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Previous Story

N’ubwo afite ubumuga yabaye intwari yo gutwita umwana akamubyara akamurera

Next Story

Tems yahishuye ibyo yakwambara aramutse atumiwe na Barack Obama ngo basangire

Latest from Uncategorized

RIB yihanangirije Sam Karenzi na Regis

Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yaburiye abanyamakuru babiri b’imikino Regis na Sam Karenzi agaragaza ko ibyo bavuga biganisha ku gukora icyaha.
Go toTop