DRC: Igitero cy’i Bukavu cyaguyemo abantu 11 abandi barakomereka

1 month ago
by

Mu itangazo rya AFC / M23 ryatangaje ko abantu 11 aribo bamaze kumenyekana ko baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi cyabereye i Bukavu aho bari bateguye inama. Ni igitero cyakomerekeyemo abantu 65.

Corneille Nangaa wari muri iyo nama ndetse bikavugwa ko ari we washakwaga cyane , ni we watangaje ayo makuru y’abakomeretse n’abapfuye.Yagaragaje ko abantu bamaze kumenyekana ko bapfuye ari 11 , 65 bagakomereka ubu bakaba bari kwitabwaho.

Ati:”Igenzurwa riracyakorwa. Uwakoze kiriya gitero nawe ari mu bapfuye”. Corneille Nangaa yihanganishije abaturage, agaragaza ko batari bonyine.

AFC/M23 yavuze ko iki gitero cyakozwe mu itegeko rya Perezida wa Congo Felix Tshisekedi ariko we akaba yabihanye.

Iperereza ryakozwe ryagaragaje ko ibisasu byatewe , bisa n’iby’ingabo z’u Burundi bukoresha mu ntambara mu Burasirazuba bwa Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Previous Story

Congo yahagaritse kugurisha hanze amabuye y’agaciro ya Cobalt

Next Story

Guhinduka ku buzima ni kimwe mu byongera umunaniro ukabije (stress)

Latest from Uncategorized

RIB yihanangirije Sam Karenzi na Regis

Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yaburiye abanyamakuru babiri b’imikino Regis na Sam Karenzi agaragaza ko ibyo bavuga biganisha ku gukora icyaha.
Go toTop