DRC: Leta yashyizeho Konte ku bantu bifuza gutera inkunga ingabo za FARDC

1 month ago
by

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , yafunguye konti izajya inyuzwaho inkunga y’abantu bifuza gufasha igisirikare cya Leta, FARDC. Ibi byakozwe mu rwego rwo kureba ko bakongerera ingabo z’iki Gihugu imbaraga ziri mu Burasirazuba bwacyo aho zihanganye na M23.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Imari wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu itangazo yageneye abanyamakuru anahamagarira Abanyekongo , Imiryango yigenga gushyigikira ingabo zabo bazereka urukundo binyuze mu bukungu bwabo.

Iyi konti ngo yafunguwe mu ma banki atandukanye kugira ngo byorohereze abantu bafite umutima wo gushyigikira iki gisirikare cyabo.

Leta ya Congo, ikomeje gushaka amafaranga yo gukomeza gushyigikira ingabo za FARDC nyuma y’aho bigaragaye ko ziri gutsindwa ku rugamba na M23 ikigarurira uduce twinshi turimo Goma , Bukavu , Uvira n’ahandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Previous Story

DRC: Ituze ryagarutse nyuma y’imirwano yahuje abarwanyi ba FARDC na Wazalendo

Next Story

Cardinal Fridolin Ambogo Besungu wo muri Congo mubashobora gusimbura Papa Francis

Latest from Uncategorized

RIB yihanangirije Sam Karenzi na Regis

Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yaburiye abanyamakuru babiri b’imikino Regis na Sam Karenzi agaragaza ko ibyo bavuga biganisha ku gukora icyaha.
Go toTop