DRC: Uwahoze ari umukuru w’ingabo arashinjwa gushinga umutwe w’iterabwoba

1 month ago
by

Igisirikare cya Congo kirashinja Thomas Kubanga Dylo wahoze ari umukuru w’ingabo muri FARDC gushinga umutwe w’iterabwoba witwa CRP ( The Convention for Popular Liberation). Uyu mutwe ukaba unashinjwa gukorana na M23 bagamije gukuraho Tshisekedi.

Nk’uko umuvugizi w’uyu mutwe abivuga ngo CRP , igizwe n’abantu bafite amazina azwi mu gace na Bunia ndetse ngo uyu mutwe ukaba uri gukorana byahafi na M23 kugira ngo bahirike ubutegetsi bwa Antoine Felix Tshisekedi.

Mu itangazo ryawo, ryavuze ko Thomas Lubanga Dylo , yashyizeho ubuyobozi bugizwe n’abakobwa n’abahungu bo muri Ituri bazamufasha gukuraho ubutegetsi muri Congo. Lieutenant Jules Ngongo , umuvugizi waryo muri Ituri yagaragaje ko yungirijwe n’abantu babiri aribo ; Charles Kakani na Ibrahim Tabani.

Mu bandi bayobozi bungirije Lubanga harimo Jokaba Lambi Wedhunga Nyara ndetse na Erick Kahigwa.

Uyu mutwe ngo ntabwo urimo gukorana na M23 gusa nk’uko Radio Okapi ibitangaza , ahubwo urimo gukorana na Zaire  mu gutegura igitero gihirika ubutegetsi bwa Congo.

Uyu mutwe kuri ubu uri gukorera muri Uganda, iremwa ryawo ryemejwe na Charles Kabani na  Thomas Lubanga gusa bahakanye gukorana na M23 na Zaire.

Uyu mutwe kandi wagiranye amasezerano na CENCO na ECC mu rwego rwo kugaragaza impamvu bafashe intwaro.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Previous Story

Umushoramari Nelly yazinutswe i Burayi bitewe n’agasuzuguro k’abazungu

Next Story

AFC/ M23 bagiye gushyiraho Banki nshya yitezweho kuzahura ubukungu

Latest from Uncategorized

RIB yihanangirije Sam Karenzi na Regis

Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yaburiye abanyamakuru babiri b’imikino Regis na Sam Karenzi agaragaza ko ibyo bavuga biganisha ku gukora icyaha.
Go toTop