HAJP yageneye ubutumwa abamuvuga nabi abateguza umushinga mushya

1 month ago
by

Umuhanzi uri kuzamuka neza mu Karere ka Rubavu HAJP, yatangaje ko indirimbo aherutse gushyira hanze akayita ‘Snitch’ yayituye abantu bamuvuga nabi , abagaragariza ko aba yabumvise nyamara akirengagiza kuba nkabo.

Habineza Justin [HAJP] ukorera umuziki mu Karere ka Rubavu agafashwa na Rogbeats, yahishuye ko indirimbo iherutse gushyira hanze akayita ‘Snitch’ , yayihimbye ashaka kubwira abantu bamuvuga bamuca ingete.

Aganira na UMUNSI.COM yagize ati:”Impamvu nyamukuru yatumye nkora iyi ndirimbo ‘Snitch’, ni uko nashakaga kubwira abantu bamvuga nabi banca intege ko mba nabumvise nkashaka kuberekako nanjye nabishobora ariko nkaba ntari nkabo”.

HAJP , yakomeje avuga ko yahisemo gukora umuziki mu rwego rwo kugira ngo akurikirane impano ye yiyumvisemo kuva kera akiri muto. Yagize ati:”Kuva kera niyumvagamo impano yo kuririmba ni nayo mpamvu mbikora ubu. Mba ndimo gukurikira impano yanjye, akaba ari nayo mpamvu ‘Snitch’ yansubirije abo bose bumvako ntabishoboye”.

Nyuma yo gushyira hanze iyo yise ‘SNITCH’ ikakirwa neza n’abakunzi be, HAJP yameza ko muri Mutarama arashyira hanze indi ndirimbo azatura abakunzi be bityo abasaba gukomeza kumuba hafi bashyigikira impano ye.

Ati:”Mu kwezi kwa mbere , ndashyira hanze indi ndirimbo, nk’umuhanzi ukunda abakunzi be rero, n’ubundi ndabasaba gukomeza kumba hafi, bashyigikira ibikorwa byanjye”.

HAJP ni aririmba injyana ya Hip Hop ivanze na Drill akaba ari kuzamuka neza muri muzika Nyarwanda dore yamenyekanye muzirimo; Lighter yafatanyije na Racine , Winsiga na Twakwica zose amaze gukora mu mwaka umwe.

Umuhanzi HAJP yasabye abakunzi be kumuba hafi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Previous Story

Amaze imyaka igera kuri 4 aryamana na musaza we buri munsi

Next Story

Shallipopi wo muri Nigeria na label ye ntibari gucana uwaka

Latest from Uncategorized

RIB yihanangirije Sam Karenzi na Regis

Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yaburiye abanyamakuru babiri b’imikino Regis na Sam Karenzi agaragaza ko ibyo bavuga biganisha ku gukora icyaha.
Go toTop