Hamisa Mobetto yatangaje ubukwe n’umukunzi we mushya

1 month ago
by

Nyuma yo gutandukana na Kevin Sowax wo muri Togo, agakundana n’umukinnyi Aziz Ki wo muri Burkina Faso akaba akinira Yanga , Hamisa Mobetto yatangaje ko bagiye gukorana ubukwe bakibanira nk’umugabo n’umugore.

Hamisa Mobetto yari amaze icyumweru kirenga ari kugaragaza ibihe byiza by’urukundo we n’umukunzi we mushya Stephane Aziz Ki wo muri Burkina Faso , ndetse baboneraho no kwerura ko bakundana by’ukuri.

Mu mashusho aheruka, Aziz Ki na Hamisa bemereye abafana babo ko bafite gahunda y’ubukwe batungura abari baziko inzira n’inkuru by’urukundo rwabo bizarangirira mu gutwika gusa.

Aba bombi bakoresheje HashTag ha #Missaki2025 bishatse kuvuga amazina yabo bombi ari yo Hamisa na Ki. Aya mashusho akomeza kugaragaza aba bombi mu munyenga w’ubwato buteye nk’imodoka mu Mujyi wa Dubai buzwi nka ‘Rolls-Royce’.

Bahise bagaragaza ko ibirori byo gusaba no gukwa bizaba tariki 15 Gashyantare, 2025, bikurikirwe n’ubukwe bwa Kisiramu tariki 16 Gashyantare 2025 hanyuma tariki 19 bishimire urugo rushyashya binyuze mu gitaramo.

Hamisa Mobetto yatandukanye na Kevin Sowax wo muri Togo mu mwaka wa 2024 nk’uko yabyemereye Zamaradi TV.  Mobetto yahamije ko icyatumye batandukana ari intera yari hagati yabo ndetse bose bagahuga cyane.

Hamisa Hassan Mobetto ni uwo muri Tanzania , akaba umubyeyi w’imyaka 30 y’amavuko , akaba afite abana bagera kuri batatu aribo; Dylan Abdul Naseeb avuga ko yabyaranye na Diamond Platnumz ariko we nta byemere neza, Deedalyan Abdul Naseeb na Fantasy Majizzo yabyaranye na Francis Ciza Majizzo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Previous Story

Perezida Felix Tshisekedi yanze kwitabira inama ya EAC na SADC

Next Story

Ubushinwa bwizeje Tshisekedi ubufasha bwo guhangana na M23

Latest from Uncategorized

RIB yihanangirije Sam Karenzi na Regis

Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yaburiye abanyamakuru babiri b’imikino Regis na Sam Karenzi agaragaza ko ibyo bavuga biganisha ku gukora icyaha.
Go toTop