Joseph Kabila ari gushinjwa gushinga umutwe w’inyeshyamba wa Mobondo

1 month ago
by

Nyuma yo gushinjwa kuba inyuma ya M23 , Senateri Joseph Kabila Kabange arimo gushinjwa gushinga umutwe w’inyeshyamba witwa Mobondo ukomeje gukora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Ibi bivuzwe nyuma y’aho ubwo Felix Tshisekedi yari i Munich avugiye ko Joseph Kabila ari we uri inyuma y’umutwe wa M23 wigaruriye Bukavu na Goma.

Kuri uyu wa Gatatu mu Mujyi wa Bandundu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo habereye inama maze Jean Pierre Bemba yumvikana ashinja Joseph Kabila kuba inyuma ya Mobondo ashimangira ko ari ubuhamya yahawe n’abo bigeze gufata bawurimo.

Ati:”Kuva namenya Bandundu ntabwo nari narigeze numva abantu b’amoko abiri baturanyi bicana. Nari Minisitiri w’umutekano twigese gufunga abantu tubahata ibibazo , hanyuma bavuga buri kimwe harimo n’izina ry’uwahoze ari Perezida wa Congo”.

Yagaragaje ko Joseph Kabila bashinja gufasha M23 ari nawe uri inyuma ya Mobondo ikorera hagati ya Bandundu na Kinshasa.

Joseph Kabila ntabwo yari yagira icyo abivuga ho gusa , amakuru ava mu bamwegereye yemeza ko mu minsi itatu cyangwa ine hari icyo azatangaza mu ruhame.

Joseph Kabila yagerageje gufungura X ariko hadashize kabiri irongera irafungwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Previous Story

Congo yahagaritse kugurisha hanze amabuye y’agaciro ya Cobalt

Next Story

Guhinduka ku buzima ni kimwe mu byongera umunaniro ukabije (stress)

Latest from Uncategorized

RIB yihanangirije Sam Karenzi na Regis

Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yaburiye abanyamakuru babiri b’imikino Regis na Sam Karenzi agaragaza ko ibyo bavuga biganisha ku gukora icyaha.
Go toTop