Judith Niyonizera watandukanye na Safi Madiba yashyize hanze amafoto y’ubukwe bwe n’umugabo we mushya King Dust bafitanye umwana agaragaza ko iyo Imana igutindije igutegera. Ni amakuru yatangiye kujya hanze kuri uyu wa 15 Gicurasi 2025 ashyizwe hanze na nyirubwite.
Safi Madiba na Judith Niyonizera batandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko kuri 2023 hadaciye kabiri Judith ahita ashakana n’undi mugabo ndetse na Safi Madiba kuri ubu akaba avuga ko afite undi Mukunzi.
Mu ijambo rimwe yagize ati:”Iyo igutindije iragutegera Period”.
Amakuru avuga ko ubukwe bwa Judith Niyonizera na King Dust bamaranye igihe bwabereye muri Canada mu ntangiriro z’Ukwezi kwa Gicurasi muri uyu mwaka mu gihe bombi batangiye gukundana muri 2021 ndetse muri 2023 bakibaruka imfura.
Uwo mugore wa King Dust Judith Niyonizera, ni umwe mu Banyarwandakazi bazwi mu myidagaduro yo mu Rwanda binyuze mu buryo ashyigikira abanyempano muri Cinema no muri muzika ndetse akaba yaramenyekanye cyane ubwo yatangiraga gukundana na Safi Madiba ndetse bakanakora ubukwe muri 2017.
Nyuma y’aho bombi bakoreye ubukwe, Safi Madiba na Judith bagize ibibazo by’urukundo rwabo bigenda byanga buhoro buhoro, bijya mu itangazamakuru ko batabanye neza , hadaciye kabiri baratandukana ndetse urukiko ruza no kubatanga mu buryo bwemewe n’amategeko muri 2023 ubwo bahabwaga gatanya.
Muri 2023 nibwo kandi Juidth wongeraho The Boss Lady’ ku mazina ye, yazanye mu Rwanda na King Dust bakahamara agahe baryohewe ndetse ngo Judith akamujyana mu muryango ku mwerekana.
Muri icyo gihe bari mu Rwanda, Judith nawe yari muri gahunda yo gushaka uko yatandukana binyuze mu mategeko na Safi Madiba kugira ngo abone amahirwe yo kugira undi mugabo nta mbogamizi zibayemo.
Mu ntangiriro za 2020, Safi Madiba yagiye muri Canada avuga ko asanzeyo umugore we ndetse Covid-19 imusangayo,avuga ko ariyo mpamvu yatumye atagaruka gusa andi makuru akavuga ko Judith Niyonizera yari yarafatiriye urupapuro rwe rw’inzira.
Muri icyo gihe kandi byanavuzwe ko Safi Madiba yagiye kurega umugore we mu nzego z’ibanze bari batuyemo muri Canada amushinja kumuhoza ku nkeke, nyuma aza kuva mu rugo, ajya gucumbika ku nshuti ye ari nabwo yatangiraga ubuzima bwo kuba muri Canada yibana.
Umugabo wa Judith ntabwo azwi ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu buzima bw’imyidagaduro nk’umugore we.