Kenny Sol yateguje indirimbo yise Two In One

1 month ago
by

Umuhanzi Kenny Sol aherutse gushyira hanze amafoto amugaragaza n’umugore we bishimira ko bagiye kwibaruka.Nyuma y’ayo mafoto, 155am ibarizwamo Kenny Sol yatangaje ko hari indirimbo irasohoka vuba.

Banyuze kumbuga Nkoranyambaga zabo 155am bagize bati:”Nyuma yo kwinjira muri 155am , Kenny Sol agiye gushyira hanze indirimbo ye ya mbere arimo yise Two In One”.Aya magambo bavuze ko iyi ndirimbo izaba yitwa , niyo magambo Kenny Sol ubwe yakoresheje ubwo yavugaga ko we n’umugore we bitegura umwana.

[Flash Back Story]: Nyuma yo gusezerana ku wa 05 Mutarama 2024, Kenny Sol n’umugore we Kunda Alliance baritegura kwibaruka imfura.Ni nyuma y’aho bakoze ubukwe mu ibanga ariko abafata amashusho n’amafoto bakababera ibamba ibyabo bikajya hanze nyamara byaragaye ko Kenny Sol we atabyifuzaga.

Anyuze kumbuga nkoranyambaga ze, Kenny Sol yahawe impundu n’abakunzi be muri muzika nyuma yo kwandika ati:” Babiri muri umwe” [ Two In One ] aya magambo akayaherekeresha amafoto abiri ye n’umugore we akuriwe.

Nyuma yo gushyira hanze aya mafoto, ibyamamare mu ngeri zose bamuhaye impundu.Miss Naomie , Sandrine Isheja , Afrique Joe , Yuhi Mic, Paty Cope , Calvin Mbanda Ado Music n’abandi mu bari bamaze kwifatanya nawe ubwo twakoraga inkuru.

Nishimwe Naomie yamuhaye impundu ! Kenny Sol n’umugore we bagiye kwibaruka – AMAFOTO

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Previous Story

Menya uko wakwita ku babyeyi bawe ukabashamira ineza yabo n’ibyo bagukoreye

Next Story

Isimbi Mode yifatanyije n’umugabo we amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko

Latest from Uncategorized

RIB yihanangirije Sam Karenzi na Regis

Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yaburiye abanyamakuru babiri b’imikino Regis na Sam Karenzi agaragaza ko ibyo bavuga biganisha ku gukora icyaha.
Go toTop