Kenya: Umugabo washyinguwe batunguwe no kubona agarutse ari muzima

1 month ago
by

Ni ibintu bidasanzwe ndetse bishobora kumvikana mu buryo bukomeye kumva ko umuntu washyinguwe mu gace runaka yakongera kumvikana cyangwa akagaragara mu ruhame imbere y’abantu bakamubonesha amaso yabo ya mubonye bamushyingura.

Abaturage batangaye cyane i Meru mu gihugu cya Kenya ubwo babonaga umugabo yapfuye yagarutse mu rugo mu buryo butunguranye. Nyiri ubwite avuga ko yiboneye umuhango wo gushyingurwa.

Amwe mu makuru yakwirakwiye kuri  mbuga nkoranya mbaga by’umwihariko twitter ariyo yahindutse X avuga ko uyu mugabo utaramenyekana umwirondro we, yapfuye mu gihe cya vuba  ndetse akanashyingurwa.

Umuryango we wababajwe no kubura umuntu wabo bakora imihango yo gushyingura, bizera ko yapfuye. Ariko icyatangaje abantu bose, yongeye kugaragara ari muzima kandi ameze neza.

Bivugwa ko uyu mugabo yari amaze igihe kinini atari iwe  kandi atazi ibihuha bivuga ko yapfuye. Amaze gusubira iwe mu rugo i Meru muri Kenya, ngo yatangajwe no kumenya ibijyanye n’ihamba rye.

Kugaragara kwe byateye abantu urujijo ndetse bibaza kubijyanye n’urupfu rwe ndetse no gushyingurwa.

Abaturage benshi bagaragaje ko batangajwe n’ikibazo kidasanzwe, mu gihe ibiganiro byo kuri interineti byakuruye impaka z’urudaca zerekeye imyizerere y’umuco n’imiziririzo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Previous Story

Kuki hari abagore badashobora gusaba abagabo babo amafaranga ? Dore icyo inzobere zibivugaho

Next Story

Kenya: Umugore yafashe uruhinja rw’injagwe yiyemeza ku rurera nk’umwana we

Latest from Uncategorized

RIB yihanangirije Sam Karenzi na Regis

Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yaburiye abanyamakuru babiri b’imikino Regis na Sam Karenzi agaragaza ko ibyo bavuga biganisha ku gukora icyaha.
Go toTop