Ku bantu bamara umwanya munini bicaye, dore ibyabarinda kurwara umugongo

1 month ago
by

Byagaragaye ko abantu bicara umwanya munini cyane cyane ku bakora akazi kabasaba kwicara amasaha menshi kandi buri munsi bagira ibyago byo kurwara umugongo, ni muri urwo rwego tugiye kubagezaho uburyo umuntu wicara cyane aba agomba kwitwaramo mu rwego rwo kwirinda guhura n’ibibazo by’umugongo.

Kwicara ku ntebe ijyanye n’ameza : Mu gihe uziko ukora akazi kagusaba kwicara umwanya munini mu biro ni byiza ko ugenzura intebe wicaraho ko zijyanye n’ameza. Intebe injyenye n’ameza igomba kuba ituma umuntu uyicayeho inkokora ze zigomba kuba ziteganye n’ameza igihe umuntu yicaye umugongo urambuye kandi bikaba bitari b usabe ko uzamura amaboko igihe ugiye kwandikira ku mashini.

Kwicara ku ntebe zifite akantu gafata umugongo wo hasi ( back support) : umugongo wo hasi ahanini niwo ugira ibibazo byo kurwara bikaba byiza rero kwicara ku ntebe zigira utuntu dufata umugongo wo hasi.

Gufata akaruhuko byibura buri nyuma y’isaha : Ni byiza ko uhindura uburyo wicayemo ugakora imyitozo mito mito nko guhaguruka ukirambura byibura buri nyuma y’isaha imwe.

Kwirinda guterura ibintu biremereye nabi : igihe ukeneye guterura ikintu kiri hasi wirinda guhina umugongo wonyine ahubwo ugahina amavi kuko iyo uhinye amavi birinda umugongo kuba wakangizwa nibyo bintu uteruye. “Uzumva abantu bavuga ngo naturuye ibintu numva akagufwa ko mu mugongo karaturitse” ibyo biba ku bantu baba bateruye ibintu biremereye batabanje guhina amavi, aho guhina amavi bakunamisha umugongo wonyine.

Gukora imyitozo ngororamubiri : imyitozo ngoramubiri irimo koga, gukora urugendo, .. nayo ifasha abantu bicara umwanya muremure kutarwara indwara zifata umugongo.
Icyitongerwa : Ku bantu bamaze kugira ibibazo by’umugongo no ku baba bashaka kwivura umunaniro, ni byiza kwirinda kujya gukoresha massaje ahantu habonetse hose ku bantu batabyigiye kuko bashobora kugutera ibibazo birengeje ibyo wari ufite.

Ikindi kandi wirinda gukora wigana abandi bafite ibabazo by’umugongo bayitegetswe n’abaganga babo kuko buri wese agira imyitozo akora bitewe n’umugongo arwaye.

Ngibyo bimwe mu byafasha umuntu ukora akazi kamusaba kwicara cyane kwirinda gufatwa n’indwara y’umugongo.

 

Umwanditsi:BONHEUR Yves

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Previous Story

DRC: Leta izahemba uzafata Makenga , Corneille Nangaa, Bisimwa n’abanyamakuru babiri

Next Story

Ubwo yari yitabiriye umunsi mukuru w’abagore azanya umwana bamusohoye nabi cyane

Latest from Uncategorized

RIB yihanangirije Sam Karenzi na Regis

Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yaburiye abanyamakuru babiri b’imikino Regis na Sam Karenzi agaragaza ko ibyo bavuga biganisha ku gukora icyaha.
Go toTop