Kugeza magingo aya intambara y’ubukungu hagati y’Ubushinwa na Amerika yabuze gica

1 month ago
by

Ubushinwa bwatangaje ko buhagaritse kohereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibikoresho by’ibanze by’ibinyabutabire by’ingenzi birimo gallium, germanium, na antimony, bikenerwa cyane mu rwego rw’ingabo.

Ibi biragaragaza ubwiyongere bw’amakimbirane mu bucuruzi hagati y’ibihugu byombi. Icyemezo cyafashwe nyuma y’uko Amerika yongereye ibihano ku nganda z’ikoranabuhanga z’u Bushinwa. Itangazo ryatanzwe ku wa kabiri n’Ikigo cy’ubucuruzi mu Bushinwa rivuga ko ibyo bikoresho bikoreshwa mu bikorwa bifite akamaro mu ngabo no mu bikorwa bisanzwe by’abasivili bizajya bisuzumwa neza mbere yo koherezwa hanze.

Ryongeyeho ko mu buryo bwihariye kohereza ibyo bikoresho muri Amerika bihagaritswe. Gallium na germanium bikoreshwa cyane mu ikoranabuhanga rya semiconductors, amakaro y’ikoranabuhanga (infrared technology), no mu mikorere y’imirasire y’izuba (solar cells). Antimony ikoreshwa mu bikoresho by’intwaro, amasasu, n’ibindi bikoresho bya gisirikare, ndetse no mu gukora bateri.
Competing with China Explained: What Americans Need to Know | RAND

Ibi byiyongera ku byemezo byatanzwe na Amerika ku wa mbere byo gushyira ibihano ku nganda z’ikoranabuhanga 140 z’Abashinwa. Abashakashatsi bavuga ko iki gikorwa cy’u Bushinwa gishobora kugira ingaruka zikomeye ku isoko ry’imari muri Amerika no mu bindi bihugu by’Iburengerazuba. Todd Malan, umwe mu bashinzwe guteza imbere uruganda rwa nickel muri Amerika, yagize ati: “Ibi bigaragaza ko u Bushinwa bushobora kongera gukaza ingamba. Amerika igomba kwiga isomo ry’ibi bikorwa.”

Umuvugizi wa White House yavuze ko Amerika iri gusuzuma ibyemezo bishya by’u Bushinwa kandi izafata ingamba zikwiye mu gusubiza iki gikorwa. Abahanga mu bukungu bemeza ko amakimbirane akomeje gukura mu bucuruzi hagati y’ibihugu byombi ashobora kugira ingaruka zikomeye kuku gemura ibikoresho by’ingenzi nka nickel na cobalt. Mu gihe u Bushinwa bwihariye 98.8% by’umusaruro wa gallium n’ibindi bikoresho.

Source: Aljazeera

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Previous Story

Amaze imyaka igera kuri 4 aryamana na musaza we buri munsi

Next Story

Shallipopi wo muri Nigeria na label ye ntibari gucana uwaka

Latest from Uncategorized

RIB yihanangirije Sam Karenzi na Regis

Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yaburiye abanyamakuru babiri b’imikino Regis na Sam Karenzi agaragaza ko ibyo bavuga biganisha ku gukora icyaha.
Go toTop