Leta ya Congo yongere umushahara w’abasirikare n’abapolisi bakuru

1 month ago
by

Nyuma yo kugaragara ko bamwe mu basirikare ba FARDC baza mu bimbere basahura abaturage mu gihe cy’intambara Leta ya Congo yongereye umushahara kuri bo no kuba Polisi bakuru. Uretse umushahara bivugwa ko wongerewe kandi , n’uduhimbazamusyi babonaga twazamuwe.

Ibinyamakuru byandikira muri iki Gihugu bivuga ko ibi byakozwe ku itegeko rya  Antoine Felix Tshisekedi. Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’imbere mu Gihugu , aho yagaragaje ko amafaranga yahabwaga abasirikare yakubwe inshuro ebyiri , ndetse n’uduhimbazamusyi tukongerwa by’umwihariko ku basirikare bari ku rugamba.

Ngo intego yo kongera umushahara w’umusirikare n’umupolisi kugeza ukubwe kabiri , ngo ni ukugira ngo ubuzima yabagamo buhinduke ndetse babeho neza bitandukanye nuko byari bimeze by’umwihariko babashe kurinda umutekano neza.

Kugeza ubu igisirikare cya Congo , gikomeje gutsindwa intambara gihanganyemo na M23 irwanira uburenganzira bw’abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bakomeje guhohoterwa  no kwicirwa muri Congo.

Uyu mu Minisitiri yagize ati:”Izi ngamba zashyizweho hagamijwe gukomeza gushyirwa mu bikorwa kw’amategeko ya Gisirikare no gukemura muri rusange ibibazo by’imibereho y’abasirikare”.

Ntabwo bigeze batangaza umushahara usanzwe w’abasirikare bafataga cyangwa amafaranga azongerwaho ndetse ntabwo bigeze banasobanura ubwoko bw’uduhimbazamusyi twongerewe.

Amakuru yavugaga ko umusirikare wa Congo yahembwaga amafaranga angaha n’amadorari 100 ($100) ku Kwezi, mu gihe yaba yakubwe akaba ashobora kujya ahabwa amadorari $200.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Previous Story

Umushoramari Nelly yazinutswe i Burayi bitewe n’agasuzuguro k’abazungu

Next Story

AFC/ M23 bagiye gushyiraho Banki nshya yitezweho kuzahura ubukungu

Latest from Uncategorized

RIB yihanangirije Sam Karenzi na Regis

Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yaburiye abanyamakuru babiri b’imikino Regis na Sam Karenzi agaragaza ko ibyo bavuga biganisha ku gukora icyaha.
Go toTop