Miss Nishimwe Naomie yagize icyo abwira umugabo we wizihije isabukuru y’amavuko

1 month ago
by

Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie, yateye imitoma umugabo we Michael Tesfay wagize isabukuru y’amavuko kuri uyu wa 22 Mutarama 2025. Ni mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.

Agaruka kuri uyu mugabo we , Nishimwe Naomie yagaragaje ko Tesfay ari zo nzozi nziza yahoze arota mu buzima bwe ndetse agaragaza ko ari we mugabo umubereye anaboneraho ku mwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.

Yagize ati:”Isabukuru nziza y’amavuko ku mugabo wanjye udasanzwe, igikomangoma cyanjye. Uri buri kimwe nahoze ndota ku mubanyi nifuzaga kandi ndashimira Imana yampisemo ngo ubu buzima tuzabucanemo. Yahoze iteka ari wowe kandi ni wowe iteka ryose, wowe, njyewe n’Imana”.

Abantu batandukanye bifatanyije na Miss Nishimwe Naomie kwifuriza isabukuru nziza y’amavuko umugabo we, mu butumwa bwabo bakarenzaho umutima (Emoji).

Miss Nishimwe Naomie, yarasabwe anakobwa tariki 29 Ukuboza 2024 , mbere y’uko tariki 27 Ukuboza 2024 yasezeranye na Michael Tesfay imbere y’amategeko.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga Nkoranyambaga ze Miss Nishimwe Naomie ubwo yakoraga ubukwe yagize ati:”Ameza y’icyubahiro kuri Mama Naomie na ba nyina wabo na ba Nyirasenge ba Naomie. Uyu munsi ni Pink. Nta bundi buryo bwiza bwo kurangiza uyu mwaka uretse kwishimana hamwe na barumuna bacu nkunda bidasanzwe kuri njye”.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Previous Story

Zari Hassan yavuze ko yifuza guharika umugabo we wa Kabiri

Next Story

Umugore wa Jay Polly yashimiye Platini P anenga abanza gusohoza amasezerano yo kubafasha

Latest from Uncategorized

RIB yihanangirije Sam Karenzi na Regis

Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yaburiye abanyamakuru babiri b’imikino Regis na Sam Karenzi agaragaza ko ibyo bavuga biganisha ku gukora icyaha.
Go toTop