Muyango Claudine na Mimi batomagije bikomeye abagabo babo ku munsi w’abapapa

1 month ago

Ku munsi wejo ubwo isi yose yizihizaga umunsi mpuzamahanga w’ababyeyi b’abagabo ,aho benshi bagaragarije urukundo n’ishimwe ku bagabo babereye abana babo urugero rwiza rwa kibyeyi , Mu Rwanda abamaze kubaka izina mu ruganda rw’imyidagaduro barimo Muyango Claudine n’umugore wa Meddy , Mimi batunguranye batomagiza mu buryo bukomeye abagabo babo bwuje urukundo n’ishimwe bitangaje .

Ku munsi wejo tariki ya 15 Kamena , Miss Muyango Claudine wamamaye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro ndetse no kuyobora byinshi mu birori bibera mu tubari two hirya no hino muri Kigali , yatunguye abamukurikirana barenga ibihumbi 300 ku rukuta rwe rwa Instagram ubwo yacishagaho amagambo y’urukundo ataka umugabo we Kimenyi Yves .

Aho yagize ati : “Mbere yuko umunsi urangira , reka nifurize umunsi mwiza w’abapapa , umugabo wange akaba na papa mwiza w’umwana wange . Twishimira uruhare wagize mu gutuma ubuzima bw’umwana wacu bugenda neza .”

Muyango Claudine wabaye Miss Photogenic mu mwaka wa 2019 yashakanye n’umunyezamu w’umupira w’amaguru,Kimenyi Yves muri Mutarama 2024 , aba bombi bakaba bafitanye umwana w’umuhungu umwe bise Yanis Miguel.

Kurundi ruhande kandi Mimi Mehfira usanzwe ari umufasha wa Ngabo Me’dard Jobert uzwi nka Meddy nawe yifashishije ubutumwa bumara amasaha 24 buzwi nka ‘Story’ ku rukuta rwe rwa Instagram ,agira ati : ‘Umunsi mwiza w’abapapa rukundo rwange . Turagukunda .’

Aba bombi bashakanye muri Gicurasi mu mwaka wa 2021 mu birori byabereye muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika bikitabirwa na benshi mu bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda barimo K8 Kavuyo , The Ben , King James , Emmy n’abandi .

Uyu munsi Mpuzamahanga wahariwe ababyeyi b’abagabo watangiye kwizihizwa ahagana mu mwaka wo mu 1910 nyuma yuko Dodd Smart Sonora wakomokaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika asabye ko abagabo bareraga abana bonyine kubera impamvu zitandukanye zirimo kuba baratandukanijwe n’urupfu na mama babo cyangwa kuba baratandukanijwe n’amategeko , nabo bazajya bahabwa agaciro bakwiye nk’akahabwaga bagenzi babo b’abagore muri icyo gihe .

Muri iki gihe bigaragara ko uyu munsi w’ababyeyi b’abagabo ‘Father’s Day’ wizihizwa hirya no hino ku isi mu rwego rwo guha agaciro uruhare rw’abagabo mu kurera no kurinda umuryango muri rusange ; unafatwa nk’igihe cyo gushimira , kwibuka no kuzirikana ababyeyi b’abagabo babereye imiryango yabo intangarugero .

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Previous Story

Umusore ukomoka i Goma yateye intambwe y’ingenzi imwerekeza ku kuba umutagatifu

Next Story

Khadija Kopa yahishuye impamvu atitabiriye ubukwe bwa Diamond Platinumz n’umukobwa we

Latest from Imyidagaduro

Go toTop