Umutoza wa Manchester City, Pe Guardiola yabwiye Lamine Yamal ko adashobora kugera ku rwego rwa Lionel Messi wanyuze muri FC Barcelona ndetse akagira inkomoko muri La Masia aho na Lamine Yamal yarerewe.
Mu kiganiro yagiranye na DAZN , Pep Guardiola yavuze ko n’ubwo umukinnyi yagira igikundiro gikomeye adashobora kugera ku bigwi bya Lionel Messi wo muri Argentine yitsa kuri Lamine Yamal w’imyaka 17 y’amavuko umaze guca uduhigo twinshi.
Pep Guardiola yagize ati:”Biratangaje ibyo abantu bose baba bavuga kandi ni ukuri kuko ugera kuri urwo rwego rwa Lamine Yamal ufite imyaka 23, 24 na 25 byibura. Rimwe na rimwe rero bisaba umukinnyi ukiri muto, gufatirana amahirwe ubonye buri munsi”.
Yakomeje avuga ko buri mu kinnyi adashobora gutera amanota 3 nka Steven Curry wo muri Basketball. Ati:” Nonese buri mukinnyi asabwa gutera amanota 3 nka Curry ? Oya”.
Ati:”Icyo bisaba mu mupira w’amaguru ni ukumva neza umukino nka Yamal. Biratangaje kandi ukuri ni uko FC Barcelona yongeye kubona umwana w’umuhanga ni amahirwe gusa si ngiye kuvuga ngo umwana umeze nka Lionel Messi kuko kuri njye , nta mukinnyi uzigera aba nka we. Mu mbabarire rwose. Kuri iyi Si, nta mukinnyi umeze nk’Umunya-Argentine Lionel Messi. Ntabwo bishoboka”.
N’ubwo yavuze ko Lamine Yamal adashobora kugera ku rwego rwa Lionel Messi, Pep Guardiola yashimiye Urwego Lamine ariho avuga ko ari amahirwe kuri FC Barcelona dore ko kuva muri 2021 Lionel Messi agiye, iyo kipe yakomeje gushaka umukinnyi ushobora kumusimbura ariko bikaba ingorabahizi.
Uretse kuba Lamine Yamal yitwara neza ku myaka 17 gusa , ni n’umuhanga mu ikipe y’Igihugu cya Espanye aho aherutse kubafasha gutsinda ikipe y’u Bufaransa ibitego 5:4 bituma bagera ku mukino wa nyuma wa National League aho bazahura na Portugal ya Cristiano Ronaldo.
Josep Guardiola Sala ni umutoza umaze gutwara ibikombe byinshi muri ruhago. Yavutse mu 1971 avukira muri Espanye ndetse nawe akaba yarakuriye muri FC Barcelona guhera mu 1984 kugeza mu 1999

Nti yabeshye pe guhozaho muri football ni ikintu cy’ingenzi kuko Hari abo tuzi bazamutse nkawe ariko bakabura mu gihe gito nka Neymar , Ronaldinho ndetse n’abandi kuko burya na media zishobora kubera umukinnyi imbogamizi cyane cyane nko kumushimagiza