Nyuma yo kuva mu butinganyi Jojo Siwa yatangaje umubare w’abo yifuza kubyara

1 month ago
by

Jojo Siwa wavuzwe ho kuba umwe mu baryamana bahuje ibitsina muri 2021, kuri ubu yatangaje ko afite gahunda yo kuba umubyeyi agahesha ababyeyi be n’inshuti ze ishema akanubahisha Imana.

Muri uku kugaragaza ko yifuza kuba umubyeyi, umwaka washize Jojo Siwa yabwiye Daily Mail ko arambiwe kubaho ubuzima butagira intego agaragaza ko ashaka abana ndetse anatangaza amazina yabo.

Aganira na Cosmopolitan , Siwa yavuze ko adashaka umwana umwe, cyangwa babiri ahubwo ko ashaka batatu. Aha yari  yavuze ko ashaka abazamutwitira [ Surrogacy ].Ati:”Kubera ko ndi Umutinganyi, mfite gahunda yo kubyara mu buryo butandukanye . Ndashaka gufata amagi 3 nkashaka n’abagore  3 bantwitira”.

Yakomeje agira ati:”Bizaba bidasanzwe ariko abana bazavuka batandukanye.Amatariki y’amasabukuru azaba atandukanye ariko bameze nk’impanga.Aba bana ndashaka kuzabita ; Freddy ,Eddie na Teddy”.

Jojo Siwa w’imyaka 21 wamamaye muri muzika avuga ko ku mubiri we hariho Tattoo 3 zigaragaza abo bana yifuza ku byara.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Previous Story

Rema ari kuvugwa mu rukundo n’umukobwa w’umushabitsi

Next Story

Hari ibintu 7 umukobwa wese aba ashaka ku musore bakunda

Latest from Uncategorized

RIB yihanangirije Sam Karenzi na Regis

Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yaburiye abanyamakuru babiri b’imikino Regis na Sam Karenzi agaragaza ko ibyo bavuga biganisha ku gukora icyaha.
Go toTop