Nyuma yuko bamuyoberejeho amafaranga akanga kuyasubiza nyirayo, umugabo akomeje guhura nakaga

1 month ago
by

Umugabo wo mu gihugu cya Kenya wakiriye amafaranga kuri telephone ibihumbi 39 bibeshye akomeje kuvuga ko yifuza cyane kuba yaranze gusubiza ayo mafaranga nyirayo.

Uyu mugabo avuga ko yabonye amafaranga menshi amugezeho kuri telephone ye aturutse kuri nimero atazi, yanze gusubiza amafaranga nyirayo wari wibeshye ahubwo atangira kuyakoresha mu bibazo bye harimo kwishyura amadeni yari yarafashe ndetse yohererezaho n’umugore we.

 

Icyakora uyu mugabo yavuze ko kuva yarya amafaranga y’abandi akomeje guhura nakaga mu buzima bwe mu buryo budasanzwe ndetse aricuza cyane kuba yaranze gusubiza ayo mafaranga uwari uyayobereje kuri telephone ye.

 

Uyu mugabo yavuze ko ibintu byinshi bibi bikomeje kumubaho kuva yakwanga gusubiza amafaranga y’abandi. Yavuzeko ubwo yari ategereje imodoka aho afatira bus yari agonzwe amaguru mu buryo budasanzwe.

Yavuze ko kandi umwana we akimara kuvuka yahise apfa bityo amafaranga yariye ashobora kuba yaratongerewe mu buryo atazi. Akomeje gutakamba avuga ko yifuza kuba yarariye amafaranga y’abandi. Icyakora yigishije benshi kugira Umutima mwiza no kuba inyangamugayo muri byose.

Source: TUKO

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Previous Story

Miss Mutesi Jolly yakunze amagambo ya Zari Hassan

Next Story

Vestine na Dorcas bahembuye imitima y’Abarundi bahabwa impano nziza

Latest from Uncategorized

RIB yihanangirije Sam Karenzi na Regis

Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yaburiye abanyamakuru babiri b’imikino Regis na Sam Karenzi agaragaza ko ibyo bavuga biganisha ku gukora icyaha.
Go toTop