P- Diddy yasabye ko urubanza rwe rwasubirwamo kubera irondaruhu ryamukorewe

1 month ago

Umuraperi w’icyamamare wo Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Sean ‘Diddy’ Comb wamenyekanye nka P- Diddy uri mu maboko y’ubutebera yasabye urukiko ko urubanza rwe rwasubirwamo nyuma yuko ashinja bamwe mu bacamanza kugaragarwaho n’ivangura rishingiye ku ruhu .

Umuraperi Sean ‘Diddy’ Combs ari mu maboko y’ubutabera muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika aho akurikiranyweho ibyaha birimo ibijyanye n’icuruzwa ry’abantu ndetse no gukorera abakobwa n’abagore iyicarubozo igihe cyose cyabaga amaze kubakorera imibonano mpuzabitsina ku gahato .

Ku mugoroba wo ku munsi wejo tariki ya 15 Kamena 2025 nibwo abunganira Diddy mu mategeko bandikiye umucamanza mukuru w’urukiko witwa Arun Subramanian basaba ko urubanza ruregwamo umukiriya wabo rwasubirwamo mu buryo bushya niba koko uru rukiko rugikomeje gahunda yo kwirukana bamwe mu bashinjacyaha bashinjwa kumubeshyera   ndetse no gutanga amakuru atari ukuri .

Aba banyamategeko b’uyu muraperi kandi bararenga bagashinja bamwe mu bagize ubushinjacyaha gushaka kwirukana uyu mucamanza kubera impamvu zishingiye ku ruhu rwe kubera ko ari umwirabura .

Bavuga ko inzego z’iperereza zo muri iki gihugu zakoresheje ingufu z’umurengera  ubwo zari mu bikorwa byo gushaka ibimenyetso mu nzu y’uyu muraperi  ndetse no gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma yanagize ingaruka zikomeye mu migendekere y’urubanza rwe .

Uvanyeho ibi kandi , iri ritsinda rimwunganira ryumvikana rishinja bamwe mu bashinjacyaha bari muri uru rubanza gucura umugambi wo kuvana undi mucamanza w’umwirabura muri uru rubanza kugirango bavaneho za birantega zose zatuma badapyinagaza umwirambura mu cyo bise ‘uburyo bwo kwikiza abirabura mu rubanza.’

Urubanza ruracyakomeje ndetse ku munsi wejo wari uwa 24 w’iburanisha , ubwo harimo humvwa abandi batangabuhamya barimo n’abashinzwe iperereza ku byaha by’icuruzwa ry’abantu .

Mu gihe uru rubanza rukomeje kuburanishwa mu mujyi wa New York ;  Ku munsi wejo ubwo isi yose muri rusange yizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe ababyeyi b’abagabo , abana ba Diddy barimo Quincy na Justin Christian bagaragaje urukundo bafitiye uyu mubyeyi wabo nubwo ari muri gereza babicishije mu butumwa bamugeneye .

Aho umwe yagize ati : “umunsi mwiza w’abapapa , turagukunda kandi turagukumbuye ….tugutegereje mu rugo ”

Umuraperi Sean Diddy Comb wamenyekanye nka P -Diddy w’imyaka 55 yamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe na benshi nka ‘I’ll be missing you’,’Bump Bump Bump ‘ ,’Finna get Loose ‘ n’izindi nyinshi .

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Previous Story

Amerika : Umugabo yaciye agahigo ko kuroba ifi ipima ibiro 31 akoresheje umuheto !

Next Story

Umusore ukomoka i Goma yateye intambwe y’ingenzi imwerekeza ku kuba umutagatifu

Latest from Imyidagaduro

Go toTop