Paula atwitiye Marioo

1 month ago
by

Umukobwa wamamaye mu myidagaduro ya Tanzania nka Paula , atwitiye Marioo bamaze igihe mu munyenga w’urukundo bombi.

 

Inkuru yo kuba Paula wakundanye na Rayvanny igihe kirikire atwitiye Marioo, yagiye hanze mu bakunzi babo bombi ubwo yasangaga Marioo ku rubyiniro akamuha indabo nk’ikimenyetso cy’urukundo.Aha nibwo abakunzi be bahise babona inda ya Paula abashishoza bahamya ko atwite.

Muri uku gutera intambwe Paula yari yambaye ishati yirabura, n’akajipo kagufi  , ingofero n’inkweto ndende.

 

Ubwo Marioo bamusangaga ku rubyiniro ntabwo yigeze ahagarika indirimbo, Paula yaramusomye barakomeza bararirimbana arinako yakira impano y’indabyo yari yazaniwe n’umukunzi we.

Paula yavuzwe mu rukundo na Rayvanny bakundanye igihe kirekire  gusa akaza kumuta agiye gusanga umugore babyaranye.Kurundi ruhande amakuru yavuze ko Paula yakundanaga na Harmonize , ubwo Harmonize yakundanaga na nyina, bikavugwa ko uyu muhanzi yabakundiye icyarimwe bose.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Previous Story

Padiri yagiye kwirebera umukobwa wavuze ko yakize ubuhumyi kugira ngo abyihamirize

Next Story

Will Smith yatunguye umusore wazengurutse Afurika ashaka Ishuri

Latest from Uncategorized

RIB yihanangirije Sam Karenzi na Regis

Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yaburiye abanyamakuru babiri b’imikino Regis na Sam Karenzi agaragaza ko ibyo bavuga biganisha ku gukora icyaha.
Go toTop