Perezida Kagame yagaragaye mu modoka rusange

1 month ago
by

Ifoto ya Perezida KAGAME ari mu modoka rusange [Busi] ikomeje gukwirakwizwa kumbuga nkoranyambaga aho aba asa n’uganira na Akinwumi Adesina , uyobora Banki ya Nyafurika Itsura Amajyambere.

Iyi foto yafashwe ku wa Mbere tariki 18 Ukuboza 2023, ubwo habaga umuhango wo  kureba aho umushinga wo kubaka mu Rwanda , Ishami ry’Uruganda rwa BioNtech ruzobereye mu gukora inkingo ugeze,no gutaha igice cyawo cya Mbere cyamaze kuzura.

 

Kimwe mu byagaragariye amaso ya Buri wese ni uko Abayobozi bose bitabiriye uyu muhango bakoresheje imodoka rusange aho bamwe bazanaga imodoka zabo bwite cyangwa iz’akazi zikabageza kuri Kigali Convention Center ubundi bakinjira muri Busi zabaga zateganyijwe.

Iyi gahunda kandi yanubahirijwe n’abayobozi bakuru bari muri uyu muhango barimo ; Perezida Paul Kagame, Perezida wa Senegal Macky Sall , Uwa Ghana , Nana Akufo – Addo, Minisitiri w’Intebe wa Barbados , Mia Mottley, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe  bw’Uburayi, Ursula Von Der  Leyen n’Umuyobozi wa Banki Nyafurika  Itsura Amajyambere , Akinwumi.

Aba bayobozi bakuru bageze i Masoro mu Karere ka Gasabo ahabereye uyu muhango bari mu modoka imwe.Ibintu byatumye benshi batangara kuko bitamenyerewe cyane mu Rwanda ko Abayobozi b’ibihugu bashobora kugenda mu modoka rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Previous Story

Indirimbo y’umunsi : Umenifunza ya D Voice – VIDEO

Next Story

Umusore yasuye umukobwa bakundana asanga ni umusinzi usinda akibagirwa byose none aragisha inama

Latest from Uncategorized

RIB yihanangirije Sam Karenzi na Regis

Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yaburiye abanyamakuru babiri b’imikino Regis na Sam Karenzi agaragaza ko ibyo bavuga biganisha ku gukora icyaha.
Go toTop