Perezida Kagame yavuze kuri Arsenal yasezerewe yemeza ko atazayivaho

1 month ago
by

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda H.E Paul Kagame yavuze ko n’ubwo ikipe ya Arsenal yasezerewe muri EUFA Champions League azakomeza kuyikunda yifuriza ikipe ya Buyern yo mu Budage yayisezereye ikagera muri 1/2 amahirwe.

Uyu mukino Arsenal yasezerewemo wabaye kuri uyu wa 17 Mata 2024 , akaba ari 1/4 cy’irangiza cya UEFA CHAMPIONS league, irushanwa rikundwa n’abatari bake.Ikipe ya Bayern Munchen yo mu Budage niyo yakiriye uyu mukino nyuma y’aho umukino ubanza wari wabereye mu Budage ikanganya 2:2 na Arsenal.

Ni ikipe yari iwayo ndetse ifite amahirwe menshi kuko yo yasabwaga igitego kimwe cyo nyine.Abanyarwanda batari bake bagaragaje agahinda kabo dore ko hari n’umukobwa wari wavuze ko iyi kipe n’idatsinda arikata ibere ry’ibumoso (Yatebyaga) kubera gukunda iyi kipe.

Agahinda bagatewe cyane nuko iyi kipe , idashobora no gutwara igikombe cy’iwabo mu Bwongereza kubera umwanya iriho kugeza ubu.Perezida w’u Rwanda, anyuze kuri X, yagaragaje ko n’ubwo iyi kipe ya Arsenal yasezerewe butazamubuza kuyikunda.Ati:”N’ubwo isezerewe Arsenal iracyari ikipe yanjye.Ndashimira cyane FC Bayern Munchen”.

 

Aya makipe yombi asanzwe akorana na Leta y’u Rwanda muri gahunda yo kwamamaza Visit Rwanda ( Ubukerarugendo).

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Previous Story

Abafana basabiye Zuchu imbabazi kuri Diamond Platnumz ngo yemere kumugira umugore

Next Story

Yago yahawe igisubizo na Marchal Real Estate yamwemereye ikibanza

Latest from Uncategorized

RIB yihanangirije Sam Karenzi na Regis

Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yaburiye abanyamakuru babiri b’imikino Regis na Sam Karenzi agaragaza ko ibyo bavuga biganisha ku gukora icyaha.
Go toTop