Rusizi – Nyamasheke: Aba Djs bashyiriweho igihembo cy’ibihumbi 250 RWF

1 month ago
by

Abakora umwuga wo kuvanga umuziki mu Karere ka Rusizi, bashyizwe igorora bategurirwa amarushanwa yiswe ’Rusizi Dj Competition 2024’ rizaba tariki 24 Kanama 2024.

Rusizi DJ Competition 2024’ ni irushanwa ryateguwe n’abasore  babiri na Iracyadukunda Kavutse Ruth , Umunyamakurukazi wa RBA Ishami rya Rusizi, rikaba rizahemba agera ku bihumbi 250 RWF ku wa mbere naho uwa Kabiri akazahembwa ibihumbi 100 RWF.

Iracyadukunda Kavutse Ruth uri mu bateguye iri rushanwa.

Umunyamakuru wa RBA i Rusizi, Iracyadukunda Ruth Kavutse uri mu bateguye iri rushanwa yahamirije Umunsi.com, ko iri rushanwa rigamije kuzamura impano z’abakora umwuga wo kuvanga umuziki mu Turere twa Nyamasheke na Rusizi ndetse rikaba rizasiga bongereye ubumenyi mu kazi kabo ka buri munsi.

Ati:”Abakora umwuga wo kuvangavanga umuziki mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke , bazafashwa kunguka ubumenyi kuko tuzazenguruka ahantu hatandukanye (Road Shows) biyerekana kandi twizeye ko zatanga umusaruro”.

Mu Murenge wa Bugarama hazakomeza umuntu umwe wabashije kwiyandikisha , naho mu Cyumweru gitaha mu Karere ka Nyamasheke iri rushanwa rizakomereza mu Ityazo, abazatsinsa bakazahatanira mu Mujyi wa Kampembe muri Rusizi tariki 17 Kanama 2024, hatoranywemo 5 bazavamo abahembwa tariki 24 Kanama 2024.

Nk’uko bigaragara ku rupapuro rusaba aba DJs kwiyandikisha , bisaba amafaranga ibihumbi 10 RWF.

Urupapuro rukangurira aba DJs kwiyandikisha

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Previous Story

Azam FC yageneye Perezida Paul Kagame impano

Next Story

Rihanna na A$AP Rocky bagaragaye ku Kirwa

Latest from Uncategorized

RIB yihanangirije Sam Karenzi na Regis

Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yaburiye abanyamakuru babiri b’imikino Regis na Sam Karenzi agaragaza ko ibyo bavuga biganisha ku gukora icyaha.
Go toTop