Taylor Swift yajyanye ababyeyi be mu kabyiniro abereka umukunzi we mushya

1 month ago
by

Travis Kelce n’ikipe ye nibo batsinze mu marushanwa ya Super Bowl yaberemo ibirori , tariki 11 Gashyantare 2024 ahataramiye ibyamamare bitandukanye.Nyuma yo kwakira intsinzi Travis na Taylor Swift bagiranye ibihe byiza , barishimana karahava kugeza ubwo basomaniye mu ruhame.Ku munsi wo ku wa Mbere tariki 12 Gashyantare, Taylor Swift yatumiye ababyeyi be mu kabyiniro kugira ngo bahure n’umukunzi we Travis Kelce.

 

Uyu mugore uherutse guca uduhigo muri Grammy wards, yataramanye na Travis umukinnyi wa Kansas City Chiefs ari nayo yatwaye Super Bowl y’uyu mwaka.Muri ibi birori byo kwifatanya nawe , Taylor Swift yatwaye ababyeyi aboneraho no kubereka umukunzi mushya.Ni nyuma y’aho Kansas City Chiefs itsindiye San Francisco 49ers.Muri iri joro , ababyeyi ba Taylor Swift babyinanye nawe.

 

Muri uku kwishimana Taylor Swift ,yifatanyije n’ababyeyi ndetse aba ari nawe ubafotora aberekezaho Camera arenzaho amagambo agira ati:”Zana ababyeyi bawe babyine”.Ati:”Kujyana n’ababyeyi bawe mu kabyiniro ni ibintu abantu benshi bagerageza rimwe mu buzima”.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Previous Story

Justin Bieber yasebeye muri Super Bowl LVIII

Next Story

Dore ibintu udakwiye gupfa kubwira umugore uko wiboneye kose, bisaba kwitonda

Latest from Uncategorized

RIB yihanangirije Sam Karenzi na Regis

Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yaburiye abanyamakuru babiri b’imikino Regis na Sam Karenzi agaragaza ko ibyo bavuga biganisha ku gukora icyaha.
Go toTop