Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi Tshilombo yongeye gushinja Joseph Kabila yasimbuye ku Butegetsi kuba inyuma y’imbaraga M23 ifite kugeza ubu.
Ubwo yagarukaga ku cyo yita ubugambanyi bwa Joseph Kabila, Felix Tshisekedi Tshilombo yagize ati:”Umuntu ushyigikiye abo duhanganye akabikora rwihishwa afatanyije n’u Rwanda ni Joseph Kabila. Ntabwo ajya abyemera cyangwa ngo yemere kwirengera ingaruko z’ibikorwa bye”.
Perezida Felix Tshisekedi yatangaje ibi , nyuma y’aho M23 ikomeje kugaragariza imbaraga ikigarurira Umujyi wa Bukavu Umujyi w’Intara y’Amajyepfo n’ikibuga cy’indege cya Kavumu bivugwa ko Ingabo za Leta zahunze mbere y’uko M23 ihagera.
Si ubwa mbere Perezida Felix Tshisekedi avuga ko Kabila yasimbuye ari we uri inyuma ya M23 kuko mu mwaka washize yigeze kuvuga ko KABILA ari inyuma ya AFC ubu ibarizwamo M23.
Muri ibyo byose bivugwa Joseph Kabila ntabwo yigeze asubiza kuko yavuye mu Gihugu avuze ko agiye mu Bushakashatsi buzamufasha kurangiza amashuri ye.
Felix Tshisekedi yasabye kandi ko u Rwanda rwahanwa n’Amahanga. Ati:”Ibi ntabwo tuzarebera biba, tuzafata inshingano”.