Ubwongereza bwongereye imfashanyo buha Congo

1 month ago
by

Kuri uyu wa Mbere , Igihugu cy’u Bwongereza cyongereye imfashanyo buha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ho 21.641.580.000 RWF azakomeza kwifashishwa mu bikorwa by’ubutabazi kubakomeje kugirwaho ingaruka n’intambara zo mu Burasirazuba bw’cyo Gihugu.

Aya mafaranga aje yiyongera kuri Miliyoni 62 z’Amayero u Bwongereza bwahaye Congo muri uyu mwaka nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta n’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza David Lammy , mu itangazo yasohoye ubwo yari yahuye na Perezida wa Congo , Antoine  Felix Tshisekedi Tshilombo  mu Mujyi wa Kinshasa.

Ubu bufasha bwatanzwe n’Ubwami bw’u Bwongereza, buzkaoreshwa cyane mu gutanga amazi, amafunguro , n’ubuvuzi ku bantu barenga 480,000.

Aya mafaranga kandi azafasha mu kwita ku bantu bahura n’ihohoterwa ritandukanye muri iki Gihugu by’umwihariko irishingiye ku gitsina.

David Lammy yahuye na Perezida Kagame kuri uyu wa 22 Gashyantare i Kigali , nawe baganira ku bibazo by’umutekano muke biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agaragaza ko impande zombi [ Congo na M23] , bakwiriye guhana agahenge bagashaka igisubizo kirambye cy’ibibazo bitera intambara ariko kigashakirwa muri Politike.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Previous Story

Grand P yasubije abatunga urutoki umukunzi we

Next Story

Soraya Hakuziyaremye yagizwe Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda

Latest from Uncategorized

RIB yihanangirije Sam Karenzi na Regis

Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yaburiye abanyamakuru babiri b’imikino Regis na Sam Karenzi agaragaza ko ibyo bavuga biganisha ku gukora icyaha.
Go toTop