Uganda yohereje abakomando bo kurinda Perezida wa Sudan y’Epfo

1 month ago
by

Igisirikare cya Uganda cyohereje i Juba , mu murwa Mukuru wa Sudan y’Epfo, abasirikare bo mu mutwe udasanzwe wo kujya kurinda ubutegsi bwa Perezida Salva Kiir.

Ni ingingo yafashwe nyuma y’umwuka mubi ukomeje kwiyongera hagati ya Perezida Salva Kiir na Riek Machar aho hakekwa ko hashobora kwanduka intambara ikomeye.

Gen Muhoozi Kainarugaba , Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, yavuze ko igikorwa cyose cyo ku rwanya Kiir ari gutangiza intambara kuri Uganda.

Yagize ati:”Abasirikare b’ubumutwe udasanzwe wa UPDF bageze i Juba kugira ngo bafashe ingabo z’Abaturage ba Sudan y’Epfo (SSPDF), mu kibazo kiriho muri iki gihe”.

Muhoozi yavuze ko iyi operasiyo yiswe ‘Mlinzi wa Kimya’ yatangiye anifuriza umugisha igisirikare cya Uganda (UPDF).

Mu butumwa bwo kuri X , yagaragaje ko bazarinda Igihugu cyose cya Sudan ny’Epfo nk’uko barinda abaturage ba Uganda.

Brig. Gen Felix Kulaigye yagize Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda yagize ati:”Ni ukuri twohereje ingabo i Juba”.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Previous Story

Guharara ni kimwe mu bituma abakundana bacana inyuma

Next Story

Angola yatangaje igihe ibiganiro bizahuza M23 na Leta ya Congo bizatangirira

Latest from Uncategorized

RIB yihanangirije Sam Karenzi na Regis

Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yaburiye abanyamakuru babiri b’imikino Regis na Sam Karenzi agaragaza ko ibyo bavuga biganisha ku gukora icyaha.
Go toTop