Umugore wa Jay Polly yashimiye Platini P anenga abanza gusohoza amasezerano yo kubafasha

1 month ago
by

Uwari umugore wa Nyakwigendera Jay Polly , Mbabazi Sharifa babanaga mbere yo gupfa yashimiye bikomeye umuhanzi Platini P Baba, wita ku muryango wa nyakwigendera cyane.

Uyu mugore yaboneye umwanya wo kugaya abatarabashije gushyira mu bikorwa ibyo biyemereye mu muhango wo gushyingura uyu muraperi watabarutse.

Sharifa wari umugore wa Jay Polly yabigarutseho nyuma yo kubona amashusho y’umunyamakuru Mutabaruka avuga ko atari byiza kwemera amasezerano y’ibintu batewe n’amarangamutima.

Ati:”Njye mba mfite ingero zifatika, abahanzi ntubibuka bashyingura Jay Polly bavuga ko bazita ku bana be ? Babitaho ? Abantu barabeshya hari abavugishwa n’amarangamutima y’ahantu hapfuye umuntu cyangwa ahabaye ubukwe”.

Uwahoze ari umugore wa Jay Polly , Mbabazi Sharifa mu butumwa yanyujije ku mbuga Nkoranyambaga ze, yagaragaje ko atari abahanzi gusa bavuze amagambo yo kubeshya ahubwo ko n’abandi bose batanze amasezerano , abayasohoje ari mbarwa.

Yagize ati:”Icyubahiro cyose nkigomba Platini Baba, naho abandi ni ifoto gusa bashakaga. Ahubwo abandi usanga bashaka ko umuryango wa nyakwigendera ubitaho kurushaho”.

Mu gitaramo umuhanzi Platini aherutse gukora mu mwaka wa 2024 mu Kwezi kwa Werurwe, yakusanyije arenga Miliyoni 13 RWF yo gufasha umuryango wa Nyakwigendera Jay Polly wapfuye muri 2021.

Jay Polly yasize abana babiri , yabyaranye n’abagore babiri, barimo Mbabazi Sharifa ari nawe babanaga mbere yo gupfa na Nirere Afsa wamenyekanye nka Fifi ari nawe wamubyariye umwana w’imfura.

Jay Polly yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye by’umwihariko mu itsinda rya Tuff Gang yafashije kumenyekana cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Previous Story

Zari Hassan yahishuye umubare w’abana umugabo we afite hanze ku bagore batandukanye

Next Story

FARDC yashyise intwaro hasi M23 yinjira i Goma yemye

Latest from Uncategorized

RIB yihanangirije Sam Karenzi na Regis

Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yaburiye abanyamakuru babiri b’imikino Regis na Sam Karenzi agaragaza ko ibyo bavuga biganisha ku gukora icyaha.
Go toTop