Umugore wa Meddy yavuze amagambo akomeye ashimangira ko akunda umwana babyaranye

1 month ago
by

Mimi Ali Ngabo nk’uko yiyita kuri Konti ye ya Instagram yanyuzeho atanga ubutumwa, yavuze ko akunda umwana we yabyaranye na Meddy ashimangira ko yamuhinduriye ubuzima.

 

Meddy na Mimi bakoze ubukwe tariki 22 Gicurasi 2021, mu bukwe budasanzwe bwabereye muri Amerika i Dallas bukitabirwa n’ibyamamare muri muzika Nyarwanda harimo ; The Ben, K8 Kavuyo, Emmy , Adrien Misigaro, King James wari waturutse i Kigali n’abandi.

 

Nyuma y’ubukwe bwabo , bakomeje kwerekana urukundo birengagiza amagambo yavugwa ko bagize gushyamirana.Uko bukeye nuko bwije niko bagerageza gushyira hanze ibihe byabo byiza , nk’uko Mimi yabize agaruka ku mwana babyaranye.

Anyuze kumbuga nkoranyambaga ze yifashishije ifoto ye n’umwana we agira ati:”Umutima wanjye muto , mbega ukuntu wampinduriye ubuzima, mwana wanjye”.

Abanyuze mu hatangirwa ibitekerezo bavuze uburyo abagore ari intwari bashingiye ku rukundo Mimi akunda umuryango we.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Previous Story

Umutima ugira uzawuhorane! Umugore wahaye ibyo kurya umugore ufite ubumuga bwo mu mutwe akomeje gushimwa cyane

Next Story

Nyuma y’imyaka 9 akora cyane, umukobwa yiyubakiye inzu nziza maze ashima Imana yamubaye hafi

Latest from Uncategorized

RIB yihanangirije Sam Karenzi na Regis

Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yaburiye abanyamakuru babiri b’imikino Regis na Sam Karenzi agaragaza ko ibyo bavuga biganisha ku gukora icyaha.
Go toTop