Umuhanzi uririmba Hip Hop Riderman yasabye Abanyarwanda kwigira ku hahise habi bakirinda icyabasubiza mu mwijima

1 month ago
by

Muri iki gihe u Rwanda rwinjiye mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umuraperi Emery Gatsinzi wamenyekanye nka Riderman, yatanze ubutumwa bwibutsa Abanyarwanda kwigira ku mateka y’ahahise mu kwirinda icyasubiza igihugu mu mwijima.

Tariki ya 7 Mata isi yose n’u Rwanda by’umwihariko rutangira iminsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abasaga miliyoni.Umuraperi Riderman yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko Abanyarwanda bakwiye guhora iteka bigira ku hahise kugira ngo hatazagira ikibasubiza mu mwijima w’amateka mabi yabagejeje kuri Jenoside.

Ati “Twigire ku hahise hacu habi, twirinda icyadusubiza mu mwijima. Mu gihe nk’iki cyo kwibuka abacu, buri wese abe hafi ya mugenzi we, amuhumurize kugira ngo adaheranwa n’agahinda.”Yakomeje avuga ko kimwe mu bikwiye gushyirwa imbere ari ukwiyubaka no gushyira hamwe hakirindwa icyo ari cyo cyose cyahembera urwango n’ivangura.

Ati “Twibuke twiyubaka, dukundana, dushyira hamwe, twirinda ibidutanya. Muri iki gihe kandi twirinde imvugo z’urwango, imvugo zikomeretsa n’imvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”U Rwanda rwatangiye igihe cy’minsi ijana cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 29, insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni ‘Kwibuka Twiyubaka’.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Previous Story

Abakirisitu 84 basengera mu Badiventisiti b’umunsi wa Karindwi barwaye munda bajyanwa mu bitaro nyuma kunywa ku bushera buhumanye

Next Story

“Ni igihombo gikomeye kubura Rugamba Cyprien na Sebanani Andre” ! Mu kiganiro Mariya Yohani avuga kuri Jenoside yakorewe abatutsi 1994

Latest from Uncategorized

RIB yihanangirije Sam Karenzi na Regis

Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yaburiye abanyamakuru babiri b’imikino Regis na Sam Karenzi agaragaza ko ibyo bavuga biganisha ku gukora icyaha.
Go toTop