Umukobwa yaciwe Miliyoni 10 nyuma yo kwanga gushakana n’umusore wamwishyuriye amashuri

1 month ago
by

Urukiko rwo mu burengerazuba bwa Uganda rwatesheje agaciro ubujurire bw’umugore waciwe miliyoni 10.4 z’amashilingi ya Uganda (hafi miliyoni 3 Frw) kuko yanze kurongorwa n’umugabo wamurihiye amashuri ya kaminuza nk’uko bari barabisezeranye.

Ikinyamakuru Monitor cyo muri Uganda kivuga ko kuwa kabiri Urukiko rwa Kanungu rwanzuye ko ubujurire bwa Fortunate Kyarikunda buteshejwe agaciro kuko yahinduye ibihamya yatanze mbere.Uruhande rwunganira Kyarikunda rwavuze ko rutashimishijwe n’umwanzuro w’urukiko kandi ko ruzajurira. Ruvuga kandi ko uruhande rwabo rutumviswe.Naho uruhande rwa Richard Tumwiine wareze Kyarikunda ko yamuhemukiye, ruvuga ko rwanyuzwe n’umwanzuro w’Urukiko, ko uwo bunganira yakabaye yarahawe ibyagenwe n’Urukiko, nk’uko icyo kinyamakuru kibivuga.

Mu kwezi gushize ni bwo Urukiko rwanzuye ko Kyarikunda yarenze ku byo yemeye mu 2018 ko azarongorwa na Tumwiine amaze kumwishyurira kwiga amategeko muri kaminuza.Tumwiine yareze muri Nyakanga(7) ishize avuga ko uyu wari umukunzi we yisubiyeho nyuma y’uko arangije kwiga muri Law Development Centre yo ku murwa mukuru Kampala.

Inyandiko z’urukiko zirimo ko aba bombi bahuye mu 2015 bagakundana ubwo bigishaga ku ishuri rimwe i Kanungu.Tumwiine yemeje ko we na Kyarikunda bari bumvikanye itariki y’umuhango wo gusaba muri Gashyantare(2) 2022, ariko uyu mukobwa akaza kubivamo.Uyu mugabo yavuze ko Kyarikunda yaje kumwanga avuga ko Tumwiine akuze, nk’uko ibinyamakuru muri Uganda bibivuga.Iyi nkuru Tuyikesha BBC.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Previous Story

Abaryamana bahuje bitsina muri Uganda akabo kashobotse : Bagiye kujya babihanirwa

Next Story

Inkuba yishe abantu babiri bari bagiye mu bukwe

Latest from Uncategorized

RIB yihanangirije Sam Karenzi na Regis

Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yaburiye abanyamakuru babiri b’imikino Regis na Sam Karenzi agaragaza ko ibyo bavuga biganisha ku gukora icyaha.
Go toTop