Kiliziya gatolika yashyize mu rwego rw’abahire Floribert Bwana Chui Kositi wiciwe mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo azira kwanga ruswa no kurengera ubuzima bw’abaturage .
Ibi byabaye ku munsi wejo tariki ya 15 Kamena ,Mu muhango wayobowe na Karidinali Marcello Semerero usanzwe ukuriye urwego rwa Vatikan rushinzwe kugira abantu abatagatifu ubera kuri bazilika yitiriwe Mutagatifu Pawulo izwi nka Basilique Saint Saint Horse – Paul – Hors- Les -Mur ‘ iherereye i Roma mu Butaliyani .
Uyu mukongomani yiciwe i Goma mu mwaka wa 2007 ubwo yari afite imyaka 26 azira kwanga ruswa ubwo yari komiseri mukuru w’ibiro bya gasutamo byagenzuraga ibicuruzwa byacaga kuri uyu mupaka .
Soma iyi nkuru bifitanye isano : Umutaliyani w’imyaka 15 agiye kugirwa umutagatifu
Floribert yari umusore w’intangarugero wizeye imana kandi wakundaga amahoro akaba yari n’umunyamuryango w’ihuriro ‘Communaute’ de sant’Egidio ‘ i Goma , akaba yarazize igikorwa cye cyo kwanga ko ibicuruzwa by’ibiribwa byari biturutse mu Rwanda bidafite ubuziranenge bitujuje ubuziranenge byinjira muri Kongo .
Ubwo yari mu buzima bw’iy’isi , Papa Francis yemeje ku mugaragaro ko Floribert ari intwari y’ukuri yarangwaga n’ubunyangamugayo ndetse anagirwa Martyr ku ya 25 Ugushyingo 2024 .
Leta ya Kongo – Kinshasa yatangaje ko yishimiye iki gikorwa ndetse yemeza ko kugirwa umuhire kwa Floribert nk’uwahowe Imana ku bw’ubunyamugayo bwe bigomba kubera urugero urubyiruko rw’abanyekongo .
Ibi byanashimangiwe na Minani Aline uyobora Saint’Egidio i Goma nawe wemeje ko urupfu rwa nyakwigendera rwagombaga kuzabiba umubabaro ukomeye , ariko ubu rukaba ruvuyemo icyizere n’urugero rwiza ku rubyiruko n’abayobozi b’uyu munsi .
Leta ya Kinshasa kandi ikomeza ishimangira ko nubwo uyu mujyi uri kugenzurirwa mu maboko y’inyeshyamba z’umutwe wa M23 yo yemeza ko ziterwa inkunga na leta ya Kigali, ariko ngo urugero rw’uyu musore rugomba kwereka isi guhangana mu buryo bw’imyitwarire hamwe no kwihangana kw’abaturage bawutuye .
Floribert yabanje gukorera imirimo ye mu murwa mukuru i Kinshasa mu kigo cy’igihugu gishinzwe gasutamo [ Office Congolais De Controle , OCC ] gusa aza kwimurirwa i Goma kuba umuyobozi w’ishami ry’iki kigo rihari .
Iki gihugu cyimaze kugira abahire bane barimo umubikira Marie – Clementine Anuarite Nengapeta , Padiri Albert Joubert na Bakanja Isidore ndetse kandi kugirwa umuhire ni imwe mu ntambwe ya mbere yerekeza uyiteye ku kuba yagirwa Umutagatifu .
Jimmy Gatete is a dynamic, Multi-skilled journalist with a broad expertise spanning sports, politics, and international affairs.