Undi Murundikazi yaguye mu Bubiligi

1 month ago
by

Jessie Laura Olinka Kaneza w’imyaka 21 y’amavuko ufite Ubwenegihugu bw’u Burundi yapfiriye mu Bubiligi azize impanuka y’imodoka nyuma y’abandi baherutse kwicwa n’inkongi y’umuriro.

Aturukayo avuga ko yari impanuka yatewe n’umuvuduko ukabije nk’uko Polisi yo muri iki Gihugu ibitangaza.

Polisi ivuga ko kugeza ubu igikora iperereza ku cyateye iyo mpanuka yabereye mu muhanda wa E403 mu Karere ka Roulers Izegem mu Ntara ya Flande Occidental.

Polisi kandi ivuga ko iyi mpanuka yatewe n’ubusinzi bukabije ariko ikaba itarabyemeza neza kuko ngo ku wa Kabiri ari bwo hazatangazwa ibyavuye mu iperereza.

Jessie yari asanzwe aba mu Bubiligi nk’impunzi. Bagenzi be barokotse iyo mpanuka bavuga ko bari bavuye mu birori byo kwishimisha mu gace ka Mouscron mu mpera z’iki cyumweru gishize.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko abo bari kumwe muri iyo modoka bo ntacyo babaye uretse ko bakomeretse.

Kaneza abaye Umurundi wa Gatatu uguye muri icyo Gihugu aguye mu mpanuka mu mezi 3 ashize. Ni nyuma ya Sandra Masika w’imyaka 20 , Steffy Muco w’imyaka 27 bazize inkongin y’umuriro yabaye mu Gushyingo umwaka wa 2024 bakaba nabo bari impunzi muri icyo Gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Previous Story

Yasabye Pastor kumusengera kuko asigaye akundwa n’abasheshe akanguhe gusa    

Next Story

Zimwe mu ngaruka zishobora guterwa no kwitekerezaho cyane birenze urugero

Latest from Uncategorized

RIB yihanangirije Sam Karenzi na Regis

Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yaburiye abanyamakuru babiri b’imikino Regis na Sam Karenzi agaragaza ko ibyo bavuga biganisha ku gukora icyaha.
Go toTop