Uwo Chris Brown yakubise icupa yamufungishije

1 month ago
by

Umuhanzi Chris Bwon yatawe muri yombi azira kujya mu kabari agakubita umuntu icupa ry’inzoga. Uwo muhanzi yafashwe ubwo yari agiye mu myiteguro y’igitaramo afite mu Bwongereza. Uwo yakomerekeje ari kumwaka agera kuri 33,927,600,000 RWF nk’indishyi y’akababaro.

Polisi yataye muri yombi ikirangirire muri muzika umaze kwegukana Grammy Awards zirenga 2 , azize gukomeretsa uwitwa Abe Diaw usanzwe akora indirimbo, akaba yaramukorekeje bari mu kabari kabano n’akabyiniro ubwo bari i London muri 2023.

Itabwa muri yombi rya Chriss Brown w’imyaka 36 ryamenyekanye kuri uyu wa 15 Gicurasi 2025 , akaba yafatiwe ahitwa Lowry Hotel.

Amakuru avuga ko Chris Brown yerekeje mu Mujyi wa Manchester ku wa 14 Gicurasi mu masaha ya nyuma ya saa sita , agiye kwitegura igitaramo (Tour), yagombaga gukorera mu Bwongereza mu Mujyi wa Manchester.

Chris Brown agomba gutaramira mu Mujyi wa Manchest mu gihe yaramuka arekuwe.

Ubwo bafatwaga, ikinyamakuru The Sun, kivuga ko we n’abo bari kumwe, bari bari mu kabyiniro ka Tap Nightclub. Uwareze Chris Brown , yavuze ko yamukubise icupa ku mutwe , nta nyurwe ndetse akamutera amakofe menshi bikamuviramo gukomereka akajyanwa kwa muganga.

Diaw arimo gusaba Chris Brown agera kuri 33,927,600,000 RWF nk’impozamarira kubera uburyo yamukomerekeje ndetse akagira ngo atakaza. Polisi , yatangaje ko yataye muri CB ari mu kabari hamwe n’inshuti ze kuri uyu wa 15.

Ati:”Yagejejwe imbere y’ubutabera kandi n’ubu niho ari. Iperereza rirakomeje kugira ngo hashakishwe andi makuru ajyanye n’ibyo aregwa”.

Intego y’ibitaramo bya Chris Brown, ni iyo kugira ngo yizihize imyaka 20 ari muri muzika bikaba biteganyijwe ko azagaragara ku rubyiniro ku wa 08 Kamena 2025 mu Bwongereza. Umuhanzi Bryson Tiller azafatanya na CB mu Bwongereza aho bazataramira ahitwa ; Glasgow, Manchester , Cardiff , London na Birmingham.

Ibitaramo bya Breezy bikurikiye indirimbo 11:11 yasohoye muri 2024 ikamwinjiriza arenga 117,037,184,000 Rwf ndetse akaba amaze kugurisha amatike agera kuri 446,600.

Chris Brown amaze kwandika amateka mu gufungwa inshuro nyinshi kandi agafungwa azira i urugomo no kubangamira uwo bakundana cyangwa umukunzi we, ibi bigatuma hibazwa impamvu abantu baguma bashyigikira impano ye.

Muri 2016 yarezwe kubangamira umugore witwa Liziane Gutierrez ndetse bivugwa ko yamukuse amakofe.

Indirimbo yatumye CB amenyekana cyane yasohotse muri 2005.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Previous Story

Yaramwishe amuca umutwe arawutwika ! Umugabo afunzwe akekwaho kwica umwana we

Next Story

Electronic: Umusingi w’ubumenyi iterambere n’ahazaza heza

Latest from Uncategorized

RIB yihanangirije Sam Karenzi na Regis

Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yaburiye abanyamakuru babiri b’imikino Regis na Sam Karenzi agaragaza ko ibyo bavuga biganisha ku gukora icyaha.
Go toTop