Yverry yanyomoje amakuru yavugaga ko agiye gutura muri Canada

1 month ago
by

Umuhanzi wamamaye mu ndirimbo zitandukanye yerekeje muri Canada mu bikorwa bya muzika.

Ubwo uyu muhanzi yari ageze ku kibuga cy’indege umugore we Vanillah yasutse amarira.Yverry agiye gukorera ibitaramo muri Canada cyakora byari byabanje kuvugwa ko atazagaruka ariko aza kubihakana mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wa UMUNSI.COM.

Yverry yemeje ko yitabiriye ibitaramo bitandukanye birimo n’ubukwe yatumiwemo kuzaririmbamo.Ubwo yari ku kibuga cy’indege yongeye kunyomoza amakuru y’uko atazataha avuga ko akazi agiyemo nikarangira azagaruka.

Yverry yemeje ko azafatira amashusho y’indirimbo muri Canada kuko ngo hariyo umusore usanzwe amufasha. Yverry kuri we ngo si igihombo kuba yaguma muri Canada cyangwa abo bakorana ahubwo ngo ni igihombo ku gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Previous Story

Nigeria: Umugabo yatsindiye Miliyoni 2 muri Betting , bahita baziba

Next Story

Muri Kenya CS Machogu yohereje abayobozi b’uturere gusuzuma ikibazo cy’ imyuzure mbere yo gufungura amashuri

Latest from Uncategorized

RIB yihanangirije Sam Karenzi na Regis

Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yaburiye abanyamakuru babiri b’imikino Regis na Sam Karenzi agaragaza ko ibyo bavuga biganisha ku gukora icyaha.
Go toTop