Impamvu Chris Brown agomba gutaramira Abanyarwanda ku kabi n’akeza

13 hours ago

Isi yabaye iy’imyidagaduro benshi bisanga muri uwo mu rugongo, abashoramari bungukira aho ng’aho. Muri iyi nkuru, tugiye kwibaza ku mpamvu nyamukuru igomba gutuma icyamamare Chris Brown wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Little More’, ataramira Abanyarwanda binyuze muri Coach Gael.

Bamwe bati:”Biragoye ko CB yaza mu Rwanda kubera uburyo amafaranga yo kumuzana ari menshi”. Abandi bakemeza ko uretse na Coach Gael , mu Rwanda ngo nta nyubako yakwakira Chris Brown kubera umubare w’abafana afite ku Isi yose, bakemeza ko urutse kuba yaza mu Rwanda, umubare w’abaza haba higanjemo Abanyamahanga benshi bamukunda bashobora no kurenga Abanyarwanda ubwabo.

Ni impaka zabuze gica kugeza ubwo uwitwa ‘Super Manager’, avugiye ko uretse Tanzania yagerageje Chris Brown bikanga hari n’ibindi Bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba u Rwanda ruherereyemo byamwipimye ariko imbaraga zikaba nke. Super Manager yagize ati:”Ntabwo ngaye imbaraga za Coach Gael ariko kuzana Chris Brown, byamusaba kwifatanya n’abandi banyamafaranga kuko arahenze cyane”.

Twakwibaza tuti:”None kuki uwo muhanzi akwiriye kuza mu Rwanda rw’ubu. Ese byafashe iki Igihugu n’Abagituye ?’.  Iki kibazo ni cyiza kandi kirumvikana cyane ndetse n’igisubizo cyacyo ,gikubiye mu buryo u Rwanda ruri gutera imbere vuba cyane nyuma y’imyaka 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ibaye. Igihugu cy’u Rwanda kimaze kugwiza ibikorwa remezo, inyubako ziberamo ibitaramo, Stade zigezweho ku ruhando rwa Afurika no ku Isi, n’ibindi.

Chris Brown akwiriye kuza mu Rwanda , mu rwego rwo gukomeza gushimangira imiyoberere myiza y’u Rwanda ya H.E Paul Kagame warukuye mu icuraburindi nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana benshi bazizwa uko bavutse batagizemo uruhare. Akwiriye kuza mu Rwanda , kuko ni Igihugu kimaze guhinduka igicumbi cy’inama zikomeye, imikino mpuzamahanga, n’ibindi. Ibyo byose bigaragaza ko na Chris Brown yasigira u Rwanda indi sura by’umwihariko mu bakirushidikanyaho kabone n’ubwo intego yacyo itaba kwemeza.

Uretse Afurika y’Epfo aho yakoreye igitaramo , mu Rwanda hari inyubako zikomeye zirimo ; Bk Arena, Kigali Universe ya Coach Gael , harimo Kigali Convention Center, Radisson Blue ndetse n’andi ma-hoteli akomeye tu tibagiwe na Stade Amahoro nk’uko twabigarutseho haruguru. Ibyo bikorwa remezo byose, bituma u Rwanda rugaragara neza ndetse rukagira ubushobozi bwo gutumira ibyamamare biri mu rugero rumwe na Chris Brown ndetse binamurenze.

Coach Gael , nk’umwe mu rubyiruko rw’u Rwanda, abona kuzana Chris Brown mu Rwanda kuko bifite inyungu zirenze iz’igitaramo cyo nyine dore ko bishobora no gukomeza guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku myidagaduro ari naho hashobora kuziramo Visit Rwanda maze Coach Gael akoroherwa n’urugendo rwo kuzana uwo muhanzi.

Indi mpamvu ikomeye ituma Chris Brown akwiriye kuzanwa mu Rwanda, ni imikoranire ashobora kugirana n’abandi bahanzi bo mu Rwanda barimo na Bruce Melodie, ubwo inzozi ze zo gutwara Grammy Awards avuga kenshi zikanyura aho.

Mu by’ukuri , kuzana Chris Brown mu Rwanda, birenze kuba igikorwa cyo kwishimisha gusa ahubwo bikanaba, Politiki yo guteza imbere ubukungu n’umuco n’ubuhanzi ndetse bikaba inzira nziza yo kwereka amahanga ko u Rwanda rutakiri Igihugu cy’amateka mabi ahubwo ko ari Igihugu gifite icyerekezo gihamye.

Ubusanzwe Christopher Maurice Brwn, ni umugabo w’imyaka 36 y’amavuko. Ni umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo, umukinnyi wa Filime ndetse akanakunda gushushanya cyane.Yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Superhero,Hmmm,No One Else,Go Crazy,Loyal, Sensational Angel Number,…”.

Ibinyamakuru birimo Bet na Fox, byanditse ko gutumira Chris Brown bisaba byibura  1,415,082,460 RWF n’ibikorwa remezo bihagije kuko hari ubwo akoresha imigozi n’ibindi.

Kuri Coach Gael, umaze imyaka myinshi afasha abahanzi batandukanye muri 1:55AM, ndetse agakora n’ibindi bikorwa birimo kubaka Kigali Universe, ntabwo cyaba ari igitekerezo kibi gushora muri CB binyuze mu bufatanye n’abandi bashoramari [Visit Rwanda], kuko byasiga bamwe mu bahanzi bari bafite indoto zo kuzahura nawe, bamukora mu ntoki kandi bakanakorana indirimbo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Bayobowe na Lamine Yamal ! Abakinnyi 5 bakiri bato batanga icyizere

Next Story

Ibintu bidasanzwe ukwiriye kumenya kuri Angelina Jolie

Latest from INKURU NYAMUKURU

Go toTop