Abahanzi Davinshi na Sarah bashyize hanze indirimbo nshya yuje ubutumwa bubohora

5 days ago

Umuhanzi Davinshi, ufite impano idasanzwe mu  kuramya no guhimbaza Imana yamaze gushyira hanze indirimbo yuje ubutumwa bw’isanamitima yise ‘ Uwo kwizerwa ‘ isingiza impuwe zidashira Imana idasiba kutugirira kabone niyo twaba twatambikiriye ku byo idusaba buri munsi .

Umwe mu bahanzi bari kuzamuka neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana witwa David Nshimiyimana wamamaye nka Davinshi yamaze kumurikira abakunzi be n’ab’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri rusange [ gospel] indirimbo ye nshya yise  ‘Uwo Kwizerwa’ yakoranye na Sarah Uwimana .

Mu kiganiro yagiranye n’Ishami ry’imyidagaduro ry’ikinyamakuru Umunsi.com , Davinshi yashimangiye ko iyi ndirimbo ya yanditse ashingiye ku kwitegereza umubano uri hagati y’abantu n’Imana .

Davinshi akomeza ahamya ko iyo umuntu atari yakira agakiza ndetse na nyuma y’uko akakiriye hari igihe rimwe na rimwe ajya yisanga yacumuye ku Imana ngo gusa ariko iyo uhindukiye ukihana ukayisaba imbabazi waciye bugufi ndetse ukanihana irakubabarira kuko kuri yo nta mwijima w’ikibi wayibonaho ndetse ko nta na gacu ko guhinduka kayigaragaraho .

Uyu muhanzi kandi akomeza akangurira abantu bose muri rusange ko twe nk’abantu mu mibanire yabo nayo atari abo kwizerwa ahubwo ariyo yo kwizerwa bakwiye kuyikubita imbere igihe cyose bumva hari icyo bayicumuyeho kuko ihorana iyo ngabire y’imbabazi .

N’ubwo kuri ubu nta bafatanyabikorwa bakomeye afite amasezerano y’imikoranire nabo mu rugendo rwa muzika ye , Davinshi usanzwe nawe usanzwe ari umutunganyamuziki  [Producer] wabigize umwuga akora uko ashoboye agakora indirimbo kandi nziza ndetse akanagerageza gukora amashusho yazo meza mu bushobozi bwe .

Iyi ndirimbo yitwa ‘Uwo Kwizerwa’ yanditswe na Davinshi afatanije na Uwimana Sarah ,aba bombi basanzwe bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza imana wayisanga kuri youtube channnel yitwa ‘Davinshi Music’ .

Davinshi kandi atangaza ko vuba aha ateganya gushyira hanze ‘Album’ ye ya mbere iri gutanganwa kuri ubu ndetse yenda kugera ku musozo ndetse kandi anasaba abantu kumva ibihangano byabo ndetse no gushyigikira umuziki w’ivuga butumwa muri rusange  .

Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na producer Logic Hit it mu gihe amashusho ya yobowe n’itsinda rigari ryarimo Davinshi , Director. Musinga ndetse na Greezy P.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NSHYA YA DAVINSHI NA SARA Uwimana

Sarah Uwimana wakoranye na Davinshi

 

2 Comments Leave a Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

USA : Guverineri wa Calfornia yifatiye ku gahanga icyemezo cya Trump cyo kongera ingabo muri Los Angeles

Next Story

Columbia : Abantu 7 barimo n’abapolisi bapfiriye mu bitero by’inyeshyamba

Latest from INKURU NYAMUKURU

Go toTop