Tems yahishuye uko yiteguye kuzataramira abakunzi be kuri finale y’igikombe cy’isi cy’ama-clubs

2 days ago

Umuhanzikazi ukomoka muri Nigeria, Tems yatangaje ko yiteguye bihagije kuzataramira abakunzi be mu gice cya kabiri cy’umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cy’ama- Clubs uteganijwe kubera kuri  sitade ya Metlife muri leta ya New York tariki ya 13 Nyakanga .

Temilade Openiyi wamenyekanye nka Tems yatangaje ko atari we uzabona iyi tariki igeze akajya gutaramira abakunzi be bazaba baje kwihera ijisho umukino wa nyuma w’iri rushanwa riteganijwe kuza gutangira mu rukerera rwo ku munsi wejo muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika  .

Aho yagize ati : ‘ Nditeguye cyane kandi niteze ko byose bizagenda neza muri rusange .’

Iki gitaramo cy’amateka kitezweho kuzahuriza ku rubyiniro abandi bahanzi bakomeye barimo umuririmbyikazi n’umuraperikazi w’imyaka 29 ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika , Amala Ratna Zandile Dlamini wamamaye nka Doja Cat ndetse n’umunya- Colombia Jose Alvaro Osorio  Balvin uzwi cyane nka J Balvin .

Ubwo yari mu kiganiro cyari cyateguwe n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi [FIFA]  yanateguye iri rushanwa ; Tems yatangaje ko yishimiye gushyira itafari rye mu rugendo rwo guhuriza isi hamwe na ruhago .

Ati : ” Tugiye guhiriza isi hamwe mu gihe cyiza cyo kwizihiza ibirori bya ruhago ndetse tunumve n’umuziki uzana ibyishimo birushijeho , sinzabura kuhaba rwose kandi ndishimye !”

Mugenzi we J Balvin nawe yunze mu rya mugenzi we yemeza ko ari inzozi ze zibaye impamo kuba agiye kuzatarama mu gitaramo gikomeye aka kageni ndetse ko atewe ishema no kuba mu itsinda rigari rizagira uruhare mu migendekere myiza y’iki gitaramo .

Aho yagize ati : ‘Kuva i Medellin aho mvuka kugera kuri sitade ya MetLife nahoze ndota kuzageramo mu bwana bwange , ni ishema rikomeye kuzayobora iki gitaramo pe . Ni amateka akomeye azaba yanditswe haba kuri nge ,umuco w’umugabane w’Amerika y’Epfo ndetse na buri wese wiyumvamo inzozi nk’izange .”

FIFA  ibinyujije mu cyiswe GlobaL Citzens yanatangaje ko hafi miliyoni 100 z’amadolari zizakunywa muri iri rushwanwa zizahita zijyanwa gushorwa mu burezi bw’abana bakiri bato byumwihariko binyuze mu kubashyiriraho amahirwe yo kwiga no gukina ruhago mu buryo bworoshye .

Umukino uraza kubimburira iyindi muri iri rushanwa uraza guhuza ikipe ya Inter Miami na Al Ahly ku isaha y’i saa munani z’ijoro zo ku cyumeru , izi kipe zose ziherereye mu itsinda rya mbere [ A ] rinarimo  amakipe nka Palmerias yo muri Brazil na FC Porto yo mu gihugu cya Portigal .

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Iran yishe 4 naho 39 barakomerekera mu gitero cyo kwihorera kuri Israel

Next Story

Tanzania : Abatavuga rumwe n’ubutegetsi basabye leta kwisubiraho ku cyemezo iherutse kubafatira !

Latest from Imyidagaduro

Go toTop