Kenya : Umugore w’imyaka 49 yatangaje ko ari we Bikira Mariya wabyaye Yezu

1 day ago

Umugore witwa Nafula Judith utuye mu karere ka Busia mu gihugu cya Kenya yatangaje ko ari we  Bikira Mariya nyina wa Yezu nyuma y’aho asuriwe n’urumuri ruturutse mu Ijuru rwari rurimo Yezu ubwe .

Judith utuye mu gace ka Nangoma gaherereye mu karere ka Busia mu gihugu cya Kenya wari usanzwe ari umuyoboke w’idini rya kiliziya Gatolika yagaragaje  ku mugaragaro ko ari Bikira Mariya uri ku Isi mu buryo bw’umubiri nyuma yo guhura n’umwuka wera.

Mu kiganiro uyu mugore w’imyaka 49 yahaye televiziyo y’igihugu , yemeje ko Yezu yamanutse we ubwe akamwibariza aho Bikira Mariya ari hanyuma ko akamusubiza ko ari we Bikira Mariya ndetse ko igihe kigeze ngo abantu bamenye uwo ari we koko .

Aho yagize ati : “Yezu yarambwiye ati ‘Naje nshakisha Bikira Mariya. Data ni we wa mpamagaye .’ Nahise musubiza ngo nti ‘ntago nzi Bikira Mariya uwo ari we ‘.Ahita ambwira ko ari njye kandi ko umwanya ari uyu ngo abantu bamenye ukuri ku muntu ndiwe .'”

Nyuma y’ibi ,  uyu mubyeyi ngo yahise ajya mu misozi ya kure amarayo igihe avugana n’umwuka wera ndetse ngo mu bintu bisa nk’aho bitunguranye ndetse binatangaje cyane ngo umugabo we witwa John Wekullo aza kumusanga muri iyi misozi ari kuvugana n’umwuka wera hanyuma nawe baravugana  anamumenyesha ko ari we Yozefu nawe uvugwa muri Bibiliya yera .

Nafula yakomeje atangaza ko n’ubwo Bikira Mariya yamusigiye ububasha bwo gukora ibitangaza bigiye bitandukanye yabibwiye bagenzi be basenganaga mu rusengero bakamwita umusazi ndetse padiri we akarenga akanahamya ko yatakaje ubwonko bwe bwibutsa .

Nafula kandi yemeza ko n’ubwo mu mwaka wo mu 1974 yavukiye ku mugabane w’Afurika mu Gihugu cya Uganda ndetse ari n’umwirabura ngo afite ubwenge nk’ubw’abanyaburayi ndetse ngo akivuka byatunguye abaganga  .

Muri iki Gihugu si ku nshuro ya mbere humvikanye undi wiyitirira cyangwa uvuga ko yaba afite imbaraga z’Imana kuko mu minsi yatambutse hari uwiyise ‘Yesu wa Tongarena’ nawe wigeze gutangaza ko ari Yezu Kristo n’ubwo benshi muri rubanda bakomeje kubitera utwatsi ahubwo bakemeza ko ari uburyo bwo kugirango bibonere indamu .

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Umutaliyani w’imyaka 15 agiye kugirwa umutagatifu

Next Story

Mama wa Zuchu yashimangiye ko umukobwa we na Diamond Platinumz bamaze gushyingiranwa !

Latest from Iyobokamana

Papa Leo XIV yagize Umugande Bishop

Ntabwo bikunze kumvikana ko uwihaye Imana uturutse muri Afurika wabigiyemo akuze ihabwa inshingano zikomeye muri Kiliziya Gatolika gusa uwitwa Simon Peter Engurait yagizwe Bishop
Go toTop