Mu ijoro ryo ku munsi wejo tariki ya 14 Kamena 2025 , inzu y’amagorofa ane iherereye mu mujyi wa Nairobi muri Kenya yatatswe n’inkongi y’umuriro ikomeye ihitana abantu bane , abandi bataramenyekana umubare barakomereka .
Mu ijoro ryakeye ,inzu y’amagorofa ane iherereye mu gace ka Congo- Kawangware ahazwi nka Stage 2 mu mujyi wa Nairobi yafashwe n’inkongi y’umuriro ikomeye abagera kuri 4 bahasiga ubuzima abandi benshi batwarwa mu bitaro ari inkomere .
Amakuru akomeje kuva mu binyamakuru byandikirwa muri kiriya gihugu yemeza ko imvano y’uyu muriro ishobora kuba ari ugukomangana kwabereye mu itsinga z’amashanyarazi zitari zifunitse neza nubwo inzego z’iki gihugu zibishinzwe zatangaje ko zikomeje iperereza ryimbitse ryo kureba icyabiteye.
Bamwe mu baturage babonye ibi biri kuba bashimangira ko hatangiye hagaragara umwotsi mwinshi w’umukara watangiye kugaragara uturutse mu gisenge hanyuma uhita ukurikirwa n’ikibatsi cy’umuriro cyahise cyataka inyubako yose .
Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza iyi nyubako imaze gufatwa n’inkongi y’umuriro anumvikanamo ijwi ry’umugore wasaga nk’urimo kurira atabariza inzego z’umutekano kuza gutabara umuturanyi we wari urimo guhira muri iyi nzu .
Kubera ikibazo cy’imihanda yerekeza kuri iyi nyubako idashoboka ko yanyurwamo n’imodoka nini byumwihariko izitwaye ibikoresho by’ubutabazi bwo kuzima umuriro byatumye uyu muriro ufata indi ntera ndetse utangira kototera izindi nyubako nto zirimo amaduka n’inzu z’abantu zari zegereye iyi etaje .
Si ubwa mbere aka gace ka Kawangware kibasirwa n’isanganya ry’inkongi y’umuriro kuko mu ntangiriro z’uyu mwaka ku itariki ya 4 Mutarama indi nzu yacururizwagamo gaz n’ibindi bikomoka kuri peteroli yafashwe n’inkongi y’umuriro itwika izindi nyubako 28 abarenga 12 bahasiga ubuzima .
Nubwo izi nkongi z’umuriro zishingiye ku myubakire isa nkaho itakijyanye n’igihe zikomeje guhitana ubuzima bw’amagana y’abantu muri iki gihugu; Leta Kenya yemeza ko uburyo bwashyizweho na perezida William Ruto bwo gutuza abaturage benshi mu nyubako za leta zidahenze bizwi nka ‘Affordable Housing’ ari kimwe mu bizafasha kurandura iki kibazo .
Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cya radiyo y’igihugu , Ruku Goeffery usanzwe ari Minisitiri ushinzwe serivisi rusange yatangaje ko uyu mushinga uzatuma abanyakenya babaho neza , mu buzima bufite agaciro kandi butekanye .
Jimmy Gatete is a dynamic, Multi-skilled journalist with a broad expertise spanning sports, politics, and international affairs.