Inzego z’umutekano zatangaje ko zataye muri yombi umugabo w’imyaka 58 utuye mu karere ka Kayonza ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana we w’umukobwa guhera akiri muto kugeza kuri ubu afite imyaka 25 .
Mu gitondo cyo ku munsi wejo ku wa mbere tariki ya 23 Kamena 2025 , nibwo Inzego z’umutekano zikorera mu karere ka Kayonza zafunze umugabo wo mu Kagari ka Cyarubare , mu Mudugudu wa Kacyiru mu Murenge wa Kabare ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umukobwa we mu bihe bitandukanye guhera akiri umwana w’imyaka 7 bikamugiraho ingaruka mbi nyinshi z’ubuzima .
Uyu mukobwa w’imyaka 25 yemeza ko ibi bikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yagiye akorerwa na Se byatangiye ubwo yari akiri umwana kandi ko byagiye bikorwa inshuro nyinshi mu ibanga rikomeye gusa bikamutera ubwoba n’isoni bwo kubivuga ahubwo ko byamuviriyemo kuva iwabo ajya gushakisha ubuzima mu gasozi byamukururiye kubaho mu buzima bubi byanatumye yandura Virusi itera SIDA .
Uyu wahohotewe wirinze gushyirirwa hanze imyirondoro kubera umutekano we akomeza ashimangira ko imvano yo kumenyekana kw’iki kibazo yaturutse ku kuba ubwo yari amaze kugaruka iwabo , papa we nanone yarongeye gushaka kumufata ku ngufu , ari naho yahereye abibwira nyina kugirango amurinde guhohoterwa no gukwirakwiza iyi ndwara .
Nkuko byemezwa na Jean Paul Kagabo usanzwe ari Umunyamabanga Nshingabikorwa w’umurenge wa Kabale ,uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma yo kumenyekana ko ashaka kongera guhohotera umukobwa we wari umaze kugaruka mu rugo .
Aho yagize ati : “Nyuma yaje kugaruka , agarutse na nanone Se arongera bituma yongera arigendera ,gusa ntituzi ngo bwo yagiye afite imyaka ingahe .
“Umukobwa rero yageze aho abibwira nyina , yamubwiye ko se ashaka kumufata ku ngufu kandi arwaye SIDA ndetse ko atifuzaga kumwanduza ni uko byamenyekanye .”Nkuko yabitangarije Igihe .
Kagabo kandi yanashimangiye ko ubuyobozi butazihanganira na gato ihohoterwa rishingiye ku gitsina byumwihariko iryibasira abana , ndetse anibutsa abaturage ko gutanga amakuru ku gihe ari inshingano ikomeye ,kuko ubuyobozi bushinzwe kubarengera no kubafasha .
Nyuma y’aha , ubuyobozi bwihutiye gutabara ,uyu mugabo arafatwa ashyikirizwa Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] ndetse kuri ubu afungiye kuri sitasiyo y’uru rwego ya Ndego mu gihe ibikorwa by’iperereza ndetse n’ibyo kumukorera dosiye bikomeje .
Ivomo : Igihe
Jimmy Gatete is a dynamic, Multi-skilled journalist with a broad expertise spanning sports, politics, and international affairs.