Afurika y’Epfo : abanyeshuri 8 nibo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’umwuzure

5 days ago

Inzego z’ibanze zo mu gace ka Mthatha gaherereye mu Ntara ya Eastern Cape muri Afurika y’Epfo zatangaje ko abantu umunani aribo bamaze kumenyakana ko bitabye imana nyuma yuko imodoka yari itwaye abanyeshuri  itwawe n’umwuzure watewe n’imvura nyinshi yaguye muri kano gace .

Ku munsi wejo ku wa kabiri tariki ya 10 Kamena 2025 nibwo iyi modoka yari itwaye  abanyeshuri bari mu nzira berekeza ku ishuri yageze ku kiraro cyerekeza muri kano gace gaherereyemo iri shuri hanyuma igahura n’umwuzure ukomeye wari watewe nuko amazi y’umugezi yari yarenze inkombe yari yarashyiriweho agasandara mu muhanda .

Iyi modoka yahuye n’iri sanganya ry’umwuzure ukomeye nyuma y’iminsi n’igice y’imvura nyinshi yarimo igwa muri kariya gace , yanangije ibindi bikorwaremezo birimo umuhanda ,amasoko n’imiyoboro y’amashyanyarazi .

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri iyi Ntara ,bwana Nqatha Xolile yatangarije shene ya televiziyo yo muri kariya gace ko mu mirambo isaga umunani yabonetse habacishije kumenyekanamo umufosheri wari utwaye aba bana mu gihe indi yangiritse cyane binagoye kumenya amazina ya banyirayo .

Kurundi ruhande ariko ,Nubwo ku munsi wejo hari abanyeshuri batatu barokowe , impungenge zikomeje kuba zose nyuma yuko nta muntu n’umwe wari uzi umubare nyir’izina w’abanyeshuri iyi bisi yahagurukanye ndetse kandi nayo yaje kugaragara ku nkombe z’umugezi nta muntu n’umwe uyirimo  .

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Perezida w’iki gihugu Cyrill Ramaphosa ryemeje ko abana batatu bonyine aribo babashije kurokoka iyo mpanuka nubwo ibikorwa byo gushakisha abagihumeka uw’abazima bigikomeje .

Ibice by’iki gihugu bimaze iminsi myinshi byibasiwe n’imvura nyinshi ,urubura ndetse n’inkubi z’umuyaga zikomeye zimaze gutuma abarenga cumi na bane bahatakiriza ubuzima ndetse n’ingo zirenga ibihumbi magana atanu zibura umuriro w’amashanyarazi mu buryo bw’igihe gito.

Imvura nyinshi n’ibiza nk’ibi bikomeje gufata indi ntera muri iki gihugu no ku isi hose muri rusange gusa inzobere mu bijyanye n’ubumenyi bw’ikirere ndetse n’ibidukikije zemeza ko ahanini biterwa n’ibikorwa bya muntu birimo gutema amashyamba , kwiyongera kw’ibyuka bihumanya ikirere [Carbon dioxide, O3  ] bituruka mu inganda , ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibinyabiziga ndetse no gukoresha ubutaka bwahariwe ibishanga bisanzwe bizwiho gufasha isi mu guhumeka no gufata ibi byuka .

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Ubuhinde : Umugeni ukekwaho kwica umugabo we ku munsi w’ubukwe yigemuriye polisi

Next Story

Iran yahaye integuza Amerika yo kuzayirasaho igihe cyose itemeye ibyo isabwa

Latest from Hanze

Go toTop