Umugabo witwa Riley Farden wo muri Leta ya Idaho muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika yaciye agahigo ko kuroba ifi ipima ibiro 31 ubwo yarimo aroba mu mugezi wa Snake akoresheje uburyo bwo kurasa ifi n’umwambi .
Riley wavukiye mu mujyi wa New Plymouth ariko akaba atuye mu mujyi wa Elk muri leta ya Idaho yakoze amateka akomeye ku isi yo kuroba ifi yo mu bwoko bwa ‘grass Carp’ ifite hafi ibiro 31 [67.65 ibs] akoresheje umwambi n’umuheto .
Uyu mugabo abaye umuntu wa mbere ku isi ufashe nini yo muri ubu bwoko nyuma yuko avanyeho agahigo k’iyari yararobwe ifite ibiro 17.9Â kari gasanzweho nkuko byemejwe n’urwego rushinzwe ibidukikije n’uburobyi muri leta ya Idaho .
Benshi mu bakurikirana imbuga nkoranyambaga z’uyu mugabo ntibatinze gutangarira ingano y’inyamaswa yo mu mazi yarobye , aho bamwe bagiye bagira bati ,’ mbega intare yo mu mazi !’ , ‘sinari nzi ko ibyo bifi binini byaba mu mazi y’imigezi ‘.
Mu kiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru byo muri kariya gace akimara kuyiroba ,Farden wabaye intwari y’uburobyi kuri iyi nshuro yatangaje ko nawe ubwe atari yiteze kuza gufata ifi ingana gutya .
Kuba iyi fi bivugwa ko imaze hafi imyaka 10 inafite umubyimba wa santimetero 83 n’uburebure bwa santimetero 124 biyishyira ku rutonde rw’amwe mu mafi manini cyane yagaragaye mu mateka y’urwo ruzi .
Usibye kuba iyi fi yarobwe yavanyeho agahigo ko kuba inini yarobwe hifashishijwe umwambi n’umuheto ; iyi fi yanarenze kure cyane agahigo k’abasanzwe baroba bakoresheje igiti n’urushundura , aho iyarobwe nini muri iki cyiciro yapimaga ibiro 21.2 gusa.
Mu busanzwe ,ubu bwoko bw’izi fi za ‘Grass Carp’ zifite inkomoko mu bice byo muri Aziya y’uburasirazuba ndetse zazanwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu myaka yo mu 1970 nyuma yuko bigaragaye ko zirya udukoko twateraga indwara y’uburyaryate twabaga mu mazi y’imigezi myinshi yo muri iki gihugu .
Nyuma yaho ubu bwoko bwaje kororoka mu buryo bukabije ku buryo magingo aya , izi ziboneka mu migezi yose iri ku butaka bw’iki gihugu kibarizwa mu bifite ubukungu butajegejega ku isi .
Â
Jimmy Gatete is a dynamic, Multi-skilled journalist with a broad expertise spanning sports, politics, and international affairs.