Kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Kamena 2025 , abantu bagera ku icumi bitabye imana nyuma yuko umugabo witwaje intwaro yinjiye arasa abantu mu kigo cy’amashuri cyitwa Dreierschutzengasse High school giherereye mu mujyi wa Graz mu gihugu cya Otirishe [Austria].
Igipolisi cyo muri iki gihugu cyatangaje ko uyu mugabo wari wipfutse mu maso yaje amisha amasasu mu kivunge cy’abanyeshuri hanyuma nawe nyuma yo gukora aya mahano yahise yirasa yitaba imana .
Meya w’uyu mujyi , Bwana Elke Kahr yatangaje ko iki gikorwa cyiri mu bibaye muri uyu mujyi biteye ubwoba mu myaka yose yari amaze ayobora uyu mujyi .
Chancellor w’iki gihugu , Bwana Christian Stocker nawe wari byari biteganijwe ko aza gusura uyu mujyi , yahise yandika ku rukuta rwe rwa X ati : ” Iki ni ikigeragezo kuri gihugu cyose , nta magambo nabona yasobanura ibyabaye gusa nk’igihugu tugomba kubicanamo .”
Kugeza ubu ntago ubuyobozi bw’aka gace n’inzego z’ubuzima byari byatangaza amakuru arambuye ajyanye n’imyirondoro y’aba bitabye imana gusa ibinyamakuru byinshi byandikirwa muri kariya gace byemeza ko bose ari abanyeshuri usibye undi muntu mukuru wakoraga isuku aho .
Amafoto yakomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga yerekana aka gace kabereyemo aya mahano gakikijwe n’imodoko nyinshi za polisi ,kajugujugu z’umutekano ndetse n’imbangukiragutabara .
Mu ijambo yagejeje ku gihugu , Perezida wa Austria , Alexander Van Der Bellen nawe yashimangiye ko igihugu kibuze amaboko kuva ku babyeyi b’aba banyeshuri bari babitezemo kuzabagirira umusaruro kugera ku barimu babo babareraga igihugu .
Muri iki gihugu , intwaro zimwe na zimwe zirimo n’imbunda zibanza gucomokorwa zikongerwamo amasasu buri uko umaze kurasa isasu rimwe nti bisaba kuba ufite icyangombwa runaka giturutse mu nzego za leta kugirango uzitunge ndetse kandi zemerewe gutungwa n’uwo ari wese uri hejuri y’imyaka 18 kuzamura , biri no mu byo benshi bemeza ko bikomeza kuzamura ikigero cy’izi mpanuka n’ibikorwa bisa nk’ubwiyahuzi bushingiye ku ntwaro .
Uyu mujyi wa Graz ufatwa nk’uwa kabiri mu buso muri Austria ukaba uherereye mu majyepfo y’Uburasirazuba bw’iki gihugu ndetse ukaba unatuwe n’abarenga ibihumbi 300,000 nkuko imibare y’ibarura rusange ry’iki gihugu ribyerekana .
Jimmy Gatete is a dynamic, Multi-skilled journalist with a broad expertise spanning sports, politics, and international affairs.