Umuhanzi wo muri Uganda witwa Aaronx yasabye mugenzi we Bebe Cool gufatira urugero kuri nyiri Mavin Records , Don Jazzy mu bijyanye no kuzamura abahanzi bakiri bato kandi bafite impano zidasanzwe .
Umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo uri mu bakunzwe mu gihugu cya Uganda ,Aaronx yahamagariye umunyabigwi mu muziki w’iki gihugu ,Bebe Cool gutangira kuzamura abahanzi bato nka paji nshya igomba gusoza urugendo rwe rw’umuziki rw’igitangaza .
Ubwo yari mu kiganiro na televiziyo yitwa Spark , uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo ya ‘Njalwala’yerekanye uburyo uburyo umuhanzi ukomoka muri Nigeria witwa Don Jazzy yahinduyemo urugendo rwe rwo gukora umuziki, isoko y’ibyamamare mu muziki w’Afurika abicishije mu gushinga nzu ifasha abahanzi bakizamuka ya Mavin Records .
Uyu muhanzi kandi yanaboneyeho kwerekana ko bamwe mu bahanzi bo muri Uganda bamaze igihe mu muziki nka Bebe Cool ufite uburambe bw’imyaka isaga hafi 20 ari muri uru ruganda rw’umuziki , bagomba gutera intambwe ya mbere mu gufasha ndetse no guharurira inzira abahanzi b’abanyempano bakizamuka .
Aho yagize ati ; “Mu cyubahiro mugomba ,ndasaba Bebe Cool gutekereza ku kuba yaba inzira n’inyenyeri z’abahanzi bakiri bato bashaka kwerekana impano zabo .”
Yifashishije urugero rwa Micheal Collins Ajereh wamenyekanye nka Don Jazzy , Aaronx yerekanye uburyo igisa nko kuva ku itara ukujya gufasha abandi bahanzi bitafashije abahanzi bo muri Nigeria gusa ahubwo ko byanongereye itafari rikomeye ku nyubako y’ibigwi bya Don Jazzy ku ruhando rw’umuziki wo ku mugabane w’Afurika .
Ati : ‘ Mu myaka itambutse , Don Jazzy yafashije anerekana impano z’abahanzi bakomeye ku mugabane muri Afurika magingo ay barimo Ayrra Starr,Rema na Ladipoe .’
Uyu muhanzi uheruka gusinya muri Label ya Tunez Records aheruka gushyira ahagaragara indirimbo ye nshya yise ‘permission ‘ ikozwe mu buryo bubyinitse ariko nanone ikumvikanamo injyana y’umuziki gakondo wo ku mugabane w’Afurika .
Iyi ndirimbo yatunganijwe n’abatunganyamuziki [ Producers] bakomeye muri Uganda barimo Andy Muzik na Daddy Andre bituma ikomeza kuyobora urutonde rw’indirimbo zikunzwe muri Kampala .
Ubwo yabazwaga ku bijyanye no kuva muri label ya Sawngz Avenue inabamo umuhanzikazi Nakiyingi Veronica Lugya wamenyekanye nka Vinka , ifitwe mu biganza na Joel Wadero ko ari ku mpamvu z’iterambere ry’umuziki we .
Source ; mbu na Spark Tv

Jimmy Gatete is a dynamic, Multi-skilled journalist with a broad expertise spanning sports, politics, and international affairs.